Santarafurika: Perezida Touadéra yambitse imidari y’ishimwe ingabo z’u Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof. Faustin Archange Touadera yambitse imidali y’ishimwe abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), abashimira uko bitwara mu kazi kabo.
Ibirori byabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu mu Murwa mukuru Bangui ku wa Kabiri tariki ya 29 Nyakanga 2025.
Ni ibirori byitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za FACA ndetse n’abandi bayobozi mu nzego za Leta.
Umudali wahawe aba basirikare mu rwego rwo kubashimira umurava, ubutwari, n’ubunyamwuga bagaragaje mu gihe cy’akazi kabo ko gushyigikira amahoro no kurinda abasivili muri icyo gihugu.
Ibihembo byatanzwe byari bigamije kubashimira ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ukwitanga kw’iyo batayo yiswe RWABATT13, mu kuzuza ishingano bahawe n’Umuryango w’Abibumbye.
Iri tsinda ry’abasirikare ryagize uruhare rukomeye mu kurinda ibikorwaremezo by’ingenzi, guherekeza imfashanyo z’abagiraneza, kurinda abasivili no gushyigikira ibikorwa byo kugarura ituze mu duce twari mu ntambara.
Perezida Touadéra yashimye cyane uruhare rwabo basirikare b’u Rwanda, avuga ko bagaragaje umurava udasanzwe, ubumenyi bw’ikirenga mu bya gisirikare ndetse n’ubutwari bukomeye mu bihe bikomeye by’umutekano muke.
Yashimiye kandi Leta y’u Rwanda n’Ingabo z’Igihugu (RDF) ku bw’uruhare rukomeye bagira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu karere.
Umuyobozi wa RWABATT13, Lt Col Kigenza Alphonse yashimiye cyane Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo ku bw’ubuyobozi bwe bwiza n’inkunga ikomeye atera ingabo ayoboye mu Mujyi wa Bangui, avuga ko ibyo byabaye intandaro yo kugira ibikorwa byiza muri izo nshingano.
Yanashimiye kandi abasirikare ayobora, abashimira kuba barakoze neza inshingano zo kurinda Perezida wa Santarafurika n’umuryango we mu buryo bwizewe.
Lt Col Kigenza asoza, yashimiye abagize Guverinoma ndetse n’Ingabo za Santarafurika (FACA), avuga ko RWABATT13 yakoranye na bo neza kandi mu bufatanye bw’intangarugero mu gihe cyose bamaze muri icyo gihugu.


