Perezida Kagame yemereye ikiruhuko cy’izabukuru abajenerali 9 ba RDF

Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yemeje ikiruhuko cy’izabukuru cy’abasirikare icyenda bari ku rwego rw’Abajenerali.
Icyo kiruhuko cyemejwe n’Itangazo rya RDF rinyuze ku rubuga rwa X ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nyakanga 2025.
Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo ba Maj Gen Andrew Kagame na Wilson Gumisiriza, hamwe na ba Brig Gen Joseph Demali, Fred Muziraguharara, James Ruzibiza, Frank Mutembe, Pascal Muhizi, Nelson Rwigema, na Jean Paul Karangwa.
Aba basirikare bakuru bakoze imirimo itandukanye ikomeye mu ngabo z’u Rwanda mu bihe bitandukanye.
Maj Gen Gumisiriza yabaye Umugaba w’Ingabo zishinzwe ibifaru n’imodoka z’intambara (Mechanised Infantry Division), mu gihe Maj Gen Kagame yabaye Umugaba w’Ingabo za Diviziyo ya Mbere n’indi mirimo yakoze mu gisirikare.
Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza, mu izina rya bagenzi be bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimangiye ko we na bagenzi be bakoranye muri RDF batewe ishema n’ibyo bagezeho.
Yagize ati: “Turashima byimazeyo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, ku bw’icyerekezo cy’indashyikirwa n’imirongo ngenderwaho ihamye, yahaye Ingabo z’u Rwanda.”
Brig Gen Demali yakoreye igihugu nk’uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu bya gisirikare cy’u Rwanda muri Kenya (Defence Attaché) ndetse akaba yarabaye n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo z’Igihugu zishinzwe umutekano wo mu kirere (Air Force Chief of Staff).
Brig Gen Muziraguharara yayoboye Horizon Group, sosiyete y’ishoramari ya RDF, ndetse yanabaye Umuyobozi ushinzwe Imari n’Imicungire y’Abakozi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi n’Umutekano (NISS).
Brig Gen Ruzibiza yari ashinzwe imibanire y’abasirikare n’abasivile (Chief J9), mu gihe Brig Gen Mutembe yayoboraga icyiswe RDF Task Force Division.
Brig Gen Muhizi yayoboye Diviziyo ya Kabiri ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse yigeze no kuyobora ibikorwa bya gisirikare by’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Cabo Delgado mu gihugu cya Mozambique.
Brig Gen Rwigema yayoboraga ingabo z’umutwe w’ingabo z’inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba, naho Brig Gen Karangwa yigeze kuyobora ingabo z’u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.
Uretse aba basirikare bafite ipeti rya Jenerali, Perezida Kagame kandi yemeje ikiruhuko cy’izabukuru cy’abandi basirikare 120 b’abofisiye bakuru, abofisiye bato 26, ndetse n’abasirikare bato 927.
