Iburasirazuba: Ingo 217 560 zizagezwaho amashanyarazi mu 2029

Imirimo yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Ntara y’Iburasirazuba irarimbanyije, aho kugeza mu 2029, ingo 217,560 zizagezwamo amashanyarazi.
Uretse izo ngo, hazubakwa ibilometero 1,237.46 by’imiyoboro iringaniye y’amashanyarazi (medium-voltage)
Ibilometero 3,311 by’imiyoboro mito y’amashanyarazi bizubakwa (low-voltage), hazashyirwaho transformers nshya 923 zizashyirwaho.
Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’Isi, Banki ya Asia y’iterambere mu bikorwa remezo (Asian Infrastructure Investment Bank) na Banki y’u Burayi ishinzwe ishoramari (European Investment Bank).
Ni umushinga urimo no gutanga amahirwe y’akazi no gushyigikira imibereho myiza, kandi ukaba urimo guhindura ubuzima bw’abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba.
Imibare yatangajee na Banki y’Isi muri Nzeri 2024, yerekana ko abantu bagerwagaho n’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda mu 1991 bari 2,4%, barazamuka bagera kuri 6% mu 2009, naho mu 2023 basaga 74%.
Kugeza ubu u Rwanda rwagejeje amashanyarazi ku kigero cya 100% ku bigo nderabuzima n’inyubako z’ubuyobozi ku rwego rw’Akarere no ku kigero cya 84% by’amashuri n’abafite ibikorwa biyabyaza umusaruro Ari bo ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse.
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG igaragaza ko kugeza muri Mutarama 2024, ingo zingana na 21% by’abafite amashanyarazi zakoreshaga akomoka ku mirasire y’izuba, mu gihe 55% zo ari akomoka ku muyoboro mugari.
Ivuga kandi ko u Rwanda rutunganya amashanyarazi agera kuri Megawatt 383.4 zivuye kuri 276 mu 2022.
Ni mu gihe mu 1994, igihugu cyatunganyaga Megawatt 36 naho amakusanyirizo y’amashanyarazi yo yari 13.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo igaragaza ko u Rwanda rufite intego yo kugeza amashanyarazi mu ngo n’ahari ibikorwa bibyara inyungu ku gipimo cya 100% mu 2030, aho muri yo 60% azaba akomoka ku ngufu zitangiza ibidukikije ziganjemo izikomoka ku mirasire y’izuba n’ingomero.


