U Bushinwa buri guha inkunga ababyaye mu rwego rwo gushishakiriza abagore gutwita

U Bushinwa bwatangiye guha ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka itatu inkunga y’amadolari 500 ku mwaka mu rwego rwo kongera umubare w’abana bavuka nyuma y’uko icyo gihugu kiri mu ihurizo rikomeye ry’igabanyuka ry’abaturage.
Iyo gahunda yatangiye ku wa 28 Nyakanga aho buri mubyeyi ufite umwana uri munsi y’iyo myaka azajya ahabwa amadolari 1500 mu myaka itatu ndetse i Beijing, mu murwa mukuru hatanzwe amabwiriza yo gutegura gahunda y’amashuri y’inshuke y’ubuntu.
U Bushinwa butuwe n’abarenga miliyari buhangayikishijwe nuko abaturage babwo bagenda basaza kandi nta bandi bavuka, bikaba bishobora kuzagira ingaruka ku bukungu n’imibereho by’igihe kirekire.
Imibare y’Ikigo cy’Iguhugu cy’Ibarurishamibare cy’u Bushinwa igaragaza ko nubwo mu 2024, mu Bushinwa havutse abana miliyoni 9.54 ariko umubare w’abaturage ukomeza kugabanyuka buri mwaka ndetse muri Mutarama, imibare yagaragaje ko umubare w’abaturage wagabanyutse gatatu kikurikiranya.
Izi nkunga zije zikurikira gahunda zitandukanye zashyizweho n’ubuyobozi bw’uturere hagamijwe kongera umubare w’abana bavuka mu Bushinwa.
Muri Werurwe, umujyi wa Hohhot uri mu Majyaruguru y’igihugu watangiye guha abaturage amadolari 13 800 ku mwana umwe ku bashakanye bafite abana batatu cyangwa barenzeho, mu gihe mu mujyi wa Shenyang, imiryango ifite umwana wa gatatu uri munsi y’imyaka itatu ihabwa amadolari 70 buri kwezi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cyo mu Bushinwa cya YuWa Population Research Institute gikorera bwerekana ko icyo gihugu kukirereramo bigoye ugereranyije n’ibindi.
