Kayonza: I Rukara bazengerejwe n’abiyise ‘Imparata’

Abaturage bo mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza bavuga ko bahangayikishijwe n’amatsinda y’abiyise ‘Imparata’ bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, bigateza umutekano muke ari nako banangiza ibidukikije.
Abo baturage bavuga ko abasanzwe bazwi nk’Imparata bitwara nk’ibihararumbo bagateza umutekano muke.
Ibyo ngo babikora mu bikorwa byo gucukura amabuye ahatemewe na bo batabyemerewe, ariko n’iyo bamaze kubona amafaranga baranywa cyane bagateza akajagari.
Mukamunana Devota agira ati: “Aba bantu baratubangamiye kuko bitwara nk’abigometse aho baguhohotera bikabura gikurukirana.
Batwangiriza imirima ndetse n’imyaka ku buryo ushobora gusonza kandi wahinze. Iyo bahaketse amabuye y’agaciro, imicanga n’izindi kariyeri zose bacukura bakagurisha, bishora mu isambu nta ruhushya ugasanga batereye hejuru.”
Undi mugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko yasabye uruhushya rwo gucukura amabuye mu isambu ye ariko abo bitwa ‘Inkoko’ bakaba baramubanye ibamba barayamucukurana.
Yagize ati: “Njyewe hashize imyaka itanu narasabye uruhushya rwo gucukura amabuye yabonetse mu isambu yanjye, ariko kugeza ubu ntacyo ndakuramo kuko bahacukura ku ngufu. Ni abantu bajyamo bafite na gahunda yo kugirira nabi uwaza kubiruka, aho nareguye ndavuga nti aho kugira ngo bazansindemo reka ndekere.”
Akomeza asaba ko iki kibazo cyashakirwa umuti.
Ati: “Ubuyobozi bukwiye guhagurukira iki kibazo bugaca aba banyarugomo. Ni ikibazo gikeneye ubufatanye n’inzego, kuko kuvuga ngo byakemurwa n’Akagari n’Umurenge mbona bigoranye.”
Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzaha (RIB), Rutaro Hubert yavuze ko abakora ibi bikorwa bibutswa ko birimo ibyaha byo kwangiza ibidukikije ko abazabifatirwamo bazajya bashyikirizwa ubutabera.
Ati: “Abajya mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe bakwiye kumenya ko ari icyaha. Nutarafatwa amenye ko hari ingero z’ababifatiwemo kandi bagakorerwa dosiye bakanabihanirwa. Dusaba abaturage kwirinda ibi bikorwa kuko uretse guteza umutekano muke, binashyira ubuzima bwabo mu kaga, bikangiza nyine inyungu rusange ihuriweho y’ibidukikije.”
Kugeza ubu mu Murenge wa Rukara havugwa ibirombe bine bicukurwamo nyamara bitaratangiwe uruhushya.



ka says:
Nyakanga 31, 2025 at 11:24 ambashyikiruzwe ubutabera. ngo kudakubita imbwa byorora imisega. bakure amaboko mu mpuzu bakore. kubuza abanyarwanda amahwemo, oya.