Musanze: Mu nkengero z’umujyi burira ibiti ngo babone ihuzanzira rya telefone

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 29, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Bamwe mu baturage batuye mu nkengero z’Umujyi wa Musanze, by’umwihariko mu Mirenge ya Muhoza na Nkotsi, bahangayikishijwe no kubura ihuzanzira rya telefone, bikabatera ingorane mu buzima bwa buri munsi.

Nubwo Musanze izwi nk’umujyi uri kwihuta mu iterambere, hari abaturage bawo bataragerwaho n’imiyoboro y’itumanaho ihamye. Bamwe bavuga ko kugira ngo bitabe telefone cyangwa bohereze ubutumwa, bibasaba kurira ibiti cyangwa kujya ku misozi miremire hafi y’ingo zabo, abandi bagahitamo kujya mu mujyi rwagati.

Numukobwa Alicia, utuye mu Kagari ka Kigombe, Umudugudu wa Rukereza mu Murenge wa Muhoza, avuga ko akenshi iyo ahamagawe ari nimugoroba, abanza gushaka aho ahagarara neza, rimwe na rimwe agasohoka mu rugo, cyangwa agasaba abana kurira igiti bakajya bitaba na we agasubiza umuhamagaye binyuze mu ijwi ry’umwana kuko aba ari we uba ari ahari ihuzanzira (mu giti).

Yagize ati: “Hari igihe umugabo wanjye aba ari mu kazi i Kigali ashaka amakuru yihutirwa cyangwa se mukeneye. Iyo ntari mu mujyi rwagati sinakumva ibyo ambwira. Nabaye nk’umuntu utagira telefone.”

Habimana Jean Damascène, umubyeyi w’abana batatu, na we yemeza ko ibyo byabaye nk’indwara y’ako gace.

Yagize ati: “Hari igihe umuntu agura telefone igezweho, ariko akajya kuyikoresha i Musanze gusa. Iyo uri iwawe ntacyo ikumarira, kuko iki kibazo kimaze imyaka myinshi, twaramenyereye, dutegereje igisubizo cy’ubuyobozi cyangwa se abashoramari bazazana iminara ino.”

Uwizeyimana Patrick, umusore w’imyaka 24, utuye mu Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara, wiga ibijyanye n’ikoranabuhanga, avuga ko ikibazo cy’ihuzanzira kimubuza amahirwe yo kwitabira amahugurwa anyuranye yo kuri Zoom, no gukoresha porogaramu zimwunganira mu myigire.

Yagize ati: “Ntegereza igihe nzajya mu mujyi kugira ngo nsome email cyangwa nkorere kuri internet. Ibi bidusubiza inyuma mu iterambere ry’ikoranabuhanga kandi turi urubyiruko, aho tuzi ko ikoranabuhanga ari imwe mu nzira zo kwihangira imirimo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yemeza ko ikibazo cy’ihuzanzira rikiri hasi mu bice bimwe na bimwe by’akarere cyagaragaye, ariko hari ibyo ubuyobozi burimo gutekereza kugira ngo iki kibazo kibe cyabonerwa umuti.

Yagize ati: “Tugiye gukora ubuvugizi ku bigo bitanga serivisi z’itumanaho mu gihugu, kugira ngo hongerwe imiyoboro (réseaux) mu duce tugaragaramo ibibazo by’ihuzanzira cyane. Twifuza ko hakongerwa iminara y’itumanaho, bikazakemura iki kibazo burundu.”

Avuga ko gukemura ikibazo cy’itumanaho bifitanye isano n’intego rusange z’igihugu zo kugeza serivisi zose ku baturage uko bakabaye, aho bari hose, hatitawe ku ho batuye.

Raporo za Digital Rwanda n’iza Datareportal n’ibindi bigo nka RURAzakozwe ku bufatanye na MINICT, RURA, n’ibigo mpuzamahanga (nk’iya 2024 n’iya 2025), igaragaza ko kugeza 2025, telefone z’ibanze zimaze kugera kuri 85‑87 % by’ingo smartphone ziri kuri 34 %, interineti ku kigero cya 38 %, naho mobile interneti ikoreshwa na 20 % by’abaturage.

Intego nyamukuru ya Leta y’u Rwa ni uko mu 2030 interineti izaba igera mu gihu hose, kuzamura umubare wa telefone zigendanwa ku buryo buri wese azajya agerwaho na interneti binyuze muri smartphone no gushyira mu bikorwa gahunda ya Connect Rwanda, ndetse na gahunda zose za Vision 2050 zikomeza gushishikariza guhanga udushya n’imiyoborere binyuze mu ikoranabuhanga n’izindi gahunda zigamije gufasha Umunyarwanda kugera ku ikoranabuhanga na serivisi ziyishingiyeho.

Mu Murenge wa Nkotsi hari ahatagera ihuzanzira
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 29, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE