03 Nyakanga 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Ubusazi i Goma: Barita intwari umusirikare wagabye igitero ku Rwanda

17 Kamena 2022 - 13:59
Ubusazi i Goma: Barita intwari umusirikare wagabye igitero ku Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umusirikare warasiwe muri metero 25 zo ku butaka bw’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yamaze gusubizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’Itsinda ry’Ingabo z’Urwego rushinzwe kugenzura imipaka yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (EJMV).

‘Igikorwa cy’ubugwari’ cy’uwo musirikare w’Ingabo za RDC (FARDC) cyafashwe nk’ubwiyahuzi kuko yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa agakomeretsa abapolisi babiri b’u Rwanda bari ku kazi, na we akaraswa akomeje umugambi wo kumisha amasasu ku nzego z’umutekano z’u Rwanda, abasivili ndetse n’abakozi b’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku mupaka w’u Rwanda.

Itsinda ry’abagenzuzi ba EJMV rimaze kugenzura aho uwo musirikare yarasiwe yatwawe i Goma, ahagana saa sita z’amanywa urubyiruko rw’insoresore rwisuganyiriza guharabika u Rwanda n’izindi zishimangira ko uwo musirikare warenze imbibi z’Igihugu cye akagerageza no kwica abantu ari intwari.

Nyuma yo kwihuriza hamwe, bagaragaye birukanka inyuma y’imbangukiragutabara yikoreye umurambo w’uwo musirikare waguye mu bikorwa abenshi bavuze ko bidakwiye umusirikare w’Igihugu watojwe, bavuga bati: “Ni intwari, ni Intwari…”

Ibitangazamakuru bikorera mu Mujyi wa Goma biravuga ko uretse kuba uriya musirikare yishoye ku mupaka, hari indi myigaragambyo yari yitezwe kuri izo nsoresore mu gitondo kuko zahereye mu rukerera zigabyemo amatsinda kandi ngo ntizahishaga ko zirimo gutegura kwishora ku mupaka zigamije kwendereza u Rwanda.

Nyuma y’iraswa ry’uwo musirikare, za nsoresore na zo ngo zari ziteguye kugaba ikindi gitero cy’imyigaragambyo ariko ziza guhoshwa n’abayobozi b’ingabo za FARDC, abapolisi ndetse na bamwe mu bakozi bo ku mupaka wa RDC.

Brig. Gen. Ghislain Tshinkobo uyoboye ingabo zikorera muri burigade ya 34 , na we byamusabye kwinjira mu Mujyi wa Goma ngo yumvikane n’abo basore biganjemo abamotari bariye karungu, kugira ngo bareke hakurikizwe inzira ziboneye zo kumvikana n’u Rwanda ku buryo bwo gucyura umurambo.

Ibintu byaje guhindura isura ubwo imbangukiragutabara yakandagiraga mu Mujyi wa Goma rwagati kuko za nsoresore zahise ziyuzuranaho ari na ko zitera zikanikiriza indirimbo igira iti “Intwari! Intwari…”

Ubushotoranyi bw’Abanyekongo ku Rwanda burakomeje. Nyuma y’imyigaragambyo yabereye i Rubavu ku wa Gatatu, kuri uyu wa Gatanu na bwo mu Mujyi wa Bukavu hagaragaye ibindi bihumbi by’abaturage bihurije hamwe berekeje ku mupaka w’u Rwanda.

Amakuru Imvaho Nshya ikirimo kugenzura avuga ko abigaragambya barimo kugenerwa ishimwe, abamotari bagahabwa lisansi y’ubuntu, kugira ngo bakomeze gushyushya urugamba mu rwego rwo gushyigikira ibirego bidafitiwe gihamya RDC ikomeje kugereka ku Rwanda.

Ni imyigaragambyo yenyegejwe n’ijambo rya Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, wavuze ko u Rwanda ari rwo rwafashije inyeshyamba za M23 gufata umujyi wa Bunagana n’igice kinini cya Teritwari ya Nyiragongo.

Ku munsi w’ejo Perezida Tshisekedi yayoboye Inama y’Umutekano yanzuye guhagarika ubufatanye bwose bw’u Rwanda na RDC mu by’ubukungu, ndetse abaturage bo bageze kure bihimura ku Banyarwanda na benewabo bavuga Ikinyarwanda muri icyo Gihugu.

Uyu musirikare yarasiwe ku mapave y’u Rwanda, cyane ko uruhande rwa RDC nta na kaburimbo bagira ku muhanda wabo
Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Nyakanga 3, 2022
Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Nyakanga 2, 2022
Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Nyakanga 1, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.