Thailand: Abantu batanu barasiwe mu isoko i Bangkok

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 28, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Polisi ya Thailand yatangaje ko abantu batanu bishwe barashwe, umwe akomerekera mu gitero cyagabwe kuri uyu wa Mbere ku isoko rya Or Tor Kor mu murwa mukuru Bangkok.

Ubuyobozi bwavuze ko iryo raswa ryabaye mu rukerera rwo  kuri uyu wa Mbere kandi ko abishwe bose ari abacungaga umutekano w’isoko mu gihe uwo bikekwa ko yabarashe nawe yahise yiyahura.

Umuyobozi wungirije wa Polisi mu karere ka Bang Sue, Worapat Sukthai yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko hatangiye iperereza ku mpamvu z’ubwo bwicanyi cyangwa hakarebwa niba budafite aho bihuriye n’intambara bamazemo iminsi na Cambodia.

Televiziyo y’Igihugu ya Thailand yatangaje ko amashusho yagaragajwe na kamera zicunga umutekano zerekanye umugabo wari wambaye umukara hejuru, ingofero n’ipantalo ya gisirikare asa nk’uwihishe ku buryo atapfa kumenyekana.

Ubwicanyi bukoresha imbunda burasanzwe muri Thailand kimwe no mu bindi bihugu byo mu Majyepfo y’u Burasirazuba bwa Aziya, ndetse mu 2020 umusirikare wa Thailand yishe arashe abantu 29, anakomeretsa abandi 58 mu gitero yagabye mu mujyi wa Nakhon Ratchasima.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 28, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE