Juma Jux yakoze mu nganzo aririmbira umwana we ukiri mu nda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 28, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umuhanzi wo muri Tanzania, Juma Jux, yashyize hanze indirimbo yo gushimira Imana yamuhaye umugisha umugore we akaba atwite bitegura kwakira imfura yabo.

Ni indirimbo yise ‘Thank you’, yashyize ahagaragara tariki 26 Nyakanga 2025, igaragaramo we n’umugore we Priscilla Ajoke Ojo basazwe n’akanyamuneza.

Ikubiyemo amagambo meza ashimira Imana ariko kandi abwira umwana wabo ko atewe ishema no kwitwa se.

Muri iyo ndirimbo hari aho yanditse ati: “Ese ni iki kindi navuga, mbivuge nte, ni gute nakwishimira iyi ntambwe, ndanezerewe uyu munsi, Imana ihe umugisha mama wawe, ntewe ishema no kuba papa wawe, utumye nitwa se w’umuntu, nzagukunda kugeza gupfa.”

Inyikirizo yagize ati: “Mana warakoze, Data Mana warakoze, Pricy mukundwa warakoze […]

Asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Juma Jux, yavuze ko zimwe ku nzozi yarose kuva kera yatangiye kuzikozaho imitwe y’intoki.

Ati: “Inzozi nahoze ndota iherezo ndimo gusatira kuzikabya. Byose ni ukubera ko nabonye urubavu rwanjye, Umuziki uhora ari ururimi rwanjye ngaragarizamo amarangamutima kandi iyo ndirimbo iragaragaza imbamutima zanjye z’urukundo n’umunezero.”

Igenewe by’umwihariko umuryango wanjye, umugore wampinduriye Isi yanjye. Priscy wangize umugabo uhorana umunezero, ngukunda uruhoraho kandi si njye uzabona turerana umwana wacu.”

Juma Jux na Priscilla Ajoke Ojo bakoze ubukwe tariki 17 Mata 2025, bubera muri Nigeria ari naho uyu mugore avuka, nyuma yo gusezerana imbere y’Imana byabereye muri Tanzania muri Gashyantare 2025.

Ni ubukwe bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye birimo Diamond Platinumz.

Juma Jux yatatse umugore we nk’uwamuhinduye umugabo unezerewe
Juma Jux akoreye indirimbo umwana we nyuma y’iminsi mike ahishuye ko bitegura kwakira imfura yabo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 28, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE