Mu rwego rwo korohereza abazitabira inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM) mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 17 Kamena, umuhanda uva kuri Hoteli Serena kugera kuri Sitasiyo ya Essence ya SP uzakoreshwa n’abashyitsi gusa.
Polisi y’u Rwanda irasaba abasanzwe bakoresha uwo muhanda gukoresha indi mihanda kugira ngo bakore gahunda zabo uko bisanzwe, bagakoresha umuhanda uva kuri SP ugakomeza kuri Imbuga City Walk, ukanyura CHUK.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi y’ u Rwanda isaba abakoresha umuhanda kwihanganira izi mpinduka kandi bagakomeza kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda. Abapolisi bazaba bari ku mihanda mu rwego rwo kubayobora aho bagomba kunyura hagamijwe kubahiriza umutekano wo mu muhanda.”
Uwashaka kumenya amakuru agendanye n’impinduka z’ikoreshwa ry’imihanda yasura imbuga nkoranyambaga za Polisi y’u Rwanda ari zo; Twitter, Facebook, ndetse no ku rubuga rwa Polisi y’ u Rwanda, akabona impinduka zabaye ku mikoreshereze y’imihanda buri munsi, bityo bikamufasha gupanga ingendo ze, cyangwa agahamagara kuri nimero itishyurwa 9003 cyangwa 0788311155.