Basketball: U Rwanda rwasoje imikino y’amatsinda nta ntsinzi mu Gikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’Abagore yatsinzwe n’iya Mozambique amanota 72-55 mu mukino wa kabiri mu y’Igikombe cya Afurika ’FIBA Afro Basket’ rusoza imikino y’amatsinda nta ntsinzi.
Uyu mukino wabaye ku Cyumweru tariki ya 27 Nyakanga 2025, muri Palais des Sports de Treichville I Abidjan muri Cote D’Ivoire.
U Rwanda rwasabwaga kuwutsinda kugira ngo rwizere gukomeza, mu gihe wari uwa mbere kuri Mozambique.
Umukino watangiye wihuta cyane Destiney Promise Philoxy na Carla Covane batsinda ku mpande zombi. Agace ka mbere karangiye Mozambique yatsinze u Rwanda amanota 22-15.
Ikipe y’Igihugu yagiye mu gace ka kabiri igerageza kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Destiney Philoxy. Icyakora ntabwo byarambye kuko Murekatete Bella yagize amakosa atatu, byatumye atangira kuruhutswa.
Mu minota ibiri ya nyuma Mozambique yongereye kinyuranyo ibifashijwemo na Leia Dongue na Simbine Pedro Francisco batsindaga cyane.
Igice cya mbere cyarangiye Mozambique yatsinze amanota 42-31 y’u Rwanda.
Mu gace ka gatatu u Rwanda rwatangiye rutakaza imipira myinshi, ariko nyuma rwikubita agashyi. Butera Hope na Micomyiza Rosine bakoreye mu ngata bagenzi babo, bagabanya ikinyuranyo.
Aka gace rwagatsinzemo amanota 17-13. Muri rusange
Aka gace karangiye Mozambique ikomeje kuyobora umukino n’amanota 55 kuri 48 y’u Rwanda.
Mu gace ka nyuma, umukino watangiye wegeranye cyane amakipe adatsinda amanota.
Habura iminota itanu, Mozambique yongereye ikinyuranyo ibifashijwemo na Stefania Chiziane Ingvild Mucauro, Leia Dongue batsinda amanota menshi.
Aka gace u Rwanda rwagatsinzemo amanota arindwi gusa kuri 17 ya Mozambique.
Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Mozambique amanota 72-55, uba umukino wa kabiri wikurikiranya rutsinzwe ndetse rusoza imikino y’amatsinda nta nsinzi mu Gikombe cya Afurika.
U Rwanda ruzakina n’izaba iya kabiri mu Itsinda C, mu mukino wo guhatanira itike ya ¼.




