Tadej Pogačar yegukanye Tour de France ku nshuro ya Kane

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 27, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umunya-Slovenia Tadej Pogačar yegukanye isiganwa rya Tour de France nyuma yo gusoza uduce twose twaryo ari we uyoboye bagenzi be abarusha iminota ine n’amasegonda 24.

Agace ka 21 ka Tour de France ari na ko ka nyuma muri uyu mwaka, kakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Nyakanga 2025, aho abakinnyi bazengurukaga mu mihanda ya Mantes-la-Ville berekeza na Paris Champs-Élysées ku ntera y’ibilometero 132.3km.

Karangiye Wout van Aert ari we ukegukanye akoresheje amasaha atatu, iminota irindwi n’amasegonda 30, kaba agace ka 10 uyu Mubiligi yegukanye muri iri siganwa mpuzamahanga.

Tadej Pogačar yongeye kwerekana ko ari umukinnyi w’umuhanga mu magare, aho mu duce 21 twakinwe ari we wambaye umwenda w’umuhondo ku duce twinshi tugera kuri 13, ndetse tune muri two aratwegukana.

Si ibyo gusa kuko ari we mukinnyi ufite amanota menshi y’ahazamuka, aho akurikiwe na Jonas Vingegaard utarahiriwe n’uyu mwaka.

Iri ryabaye isiganwa rya kane rya Tour de France uyu mukinnyi w’imyaka 26 yegukanye mu mateka ye nyuma ya 2020, 2021, 2024 ndetse na 2025.

Abandi bakinnyi bitwaye neza muri Tour de France ya 2025 harimo Jonathan Milan wakinnye neza ahatambika.

Uyu mukinnyi ukomeje kwandika amateka akomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare, agiye gutangira imyiteguro yo guhagararira igihugu cye muri Shampiyona y’Isi ya 2025 izabera i Kigali muri Nzeri, na yo akisubiza umwambaro wayo yatwaye mu mwaka ushize.

Abatuye Umujyi wa Paris bari bishimiye kubona abakinnyi
Tadej Pogačar yegukanye Tour de France ku nshuro ya kane
Ubwo abakinnyi bazengurukaga mu mihanda ya Mantes-la-Ville na Paris Champs-Élysées
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 27, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE