FIFA yafunguye ku mugaragaro icyicaro gihoraho muri Afurika

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryafunguye ku mugaragaro icyicaro cyaryo gihoraho muri Afurika [Permanent Regional Heaquarters] i Rabat muri Maroc ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2025.
Ni icyicaro cyafunguwe rwego rwo gukomeza imibanire mpuzamahanga no kuzamura umupira w’amaguru muri Afurika n’ahandi.
Ibirori byo gufungura iki cyicaro gishya byitabiriwe, Perezida wa FIFA Gianni Infantino, Perezida wa CAF Dr Patrice Motsepe, n’abandi ba nyacyubahiro batandukanye.
Iki cyicaro kizaba kimeze nk’ikindi cya FIFA kiba i Paris, gifatwa nk’ikizagira uruhare mu kuzamura ibijyanye na tekinike n’imiyoborere ku mashyirahamwe ya ruhago ndetse no kuzamura urwego rw’umukino ku Mugabane wa Afurika.
Perezida wa FIFA Gianni Infantino, yagaragaje Ko ari umunsi udasazwe ku mupira w’amaguru wa Afurika kuko icyicaro gishya kizazana impinduka zikomeye mu mupira w’amaguru mu gihe kiri imbere.
Infantino yashimiye Umwami Mohammed VI, Guverinoma ya Maroc, abatuye iki gihugu na FRMF ku bwo guteza imbere umupira w’amaguru muri iki gihugu.
FIFA yaherukaga gushyira icyicaro nk’iki muturirwa we (Trump Tower) uhereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyicaro cyo muri Maroc kizashyigikira kandi imyiteguro yo kwakira Igikombe cy’Isi cya 2030 ku bufatanye bw’Abanya-Maroc n’abandi baturutse hirya no hino.




