Massamba Intore agiye gutaramira mu Bushinwa

Umuhanzi uri mu banyabigwi mu njyana gakondo Massamba, agiye gususurutsa Abanyarwanda bazahurira mu Bushinwa mu gikorwa cyiswe ‘Meet Rwanda In China’.
Meet Rwanda in China ni igikorwa kigamije kugaragaza iterambere ry’u Rwanda, amahirwe yo gushoramo imari, ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo, ndetse no gusangira umuco hagati y’ibihugu byombi.
Ni igikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, ku bufatanye n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri icyo Gihugu, yateguye igikorwa.
Massamba Intore azafatanya n’itorero Ishyo cultural trup, bakazafatanya mu gususurutsa abazabyitabira.
Massamba Intore agiye gutaramira mu Bushinwa mu gihe akubutse mu Buyapani ubwo yari aherekeje Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ ubwo ryari rigiye kwifatanya n’Abanyarwanda bitabiriye ‘World Expo 2025’ kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31 bamenyekanisha imbyino nyarwanda.
“Meet Rwanda in China” iteganijwe kuva tariki ya 1 kugeza ku wa 2 Kanama 2025 mu Mujyi wa Wuhan mu Ntara ya Hubei.
