Abanyabirori baserutse bashikamye mu gitaramo “Oldies Music Festival”(Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 27, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Ku nshuro ya Gatanu muri Kigali habereye igitaramo cy’Iserukiramuco “Oldies Music Festival” cyari kigamije gukumbuza abantu umuziki, imyambarire n’ibindi byakanyujijeho hambere.

Ni mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku Gatandatu tariki 26 Nyakanga 2025, muri Kigali Universe, aho cyitabiriwe n’abatari bake.

Iri serukiramuco ryahuriyemo abavanga imiziki bamenyerewe mu Rwanda barimo DJ RY ufite agahigo ko kuba atarasiba kuricurangamo na rimwe na DJ Nicolas Peks na Brek The Entertainer, wabifatanyaga no kuba Umuyobozi w’ibirori (MC).

Kuri iyi inshuro abari bambaye imyenda ya kera bahawe ibihembo bishimishije cyane kurusha ibyo mu maserukiramuco ya mbere ndetse abafana bari bemerewe kuririmba zimwe mu ndirimbo zibibutsa ibihe bya kera.

RY niwe wacuranze igihe kinini muri iki gitaramo, aho yibukije ababyitabiriye indirimbo zirimo ‘Kila Mtu Na Dem Wake’ ya MR Nice, ‘I’ve Been Thinking About You’ ya Londonbeat, ‘I Wanna Dance With Somebody’ ya Whitney Houston n’izindi zitandukanye.

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, na Umuhoza Delphine wamenyekanye mu itangazamakuru, ni bo begukanye ibihembo by’uwambaye neza kurusha abandi iri iserukiramuco.

Iri serukiramuco ntiryitabiriwe cyane ariko abaryitabiriye bizihiwe cyane
Dj RY yasusurukije abitabiriye mu ndirimbo zitandukanye zo hambere
Umunyamakuru Aisaa Cyiza na MC Tino mu bitabiriye Oldies Music Festival
Umunyarwenya Clapton Kibonge mu bari mu birori mu mwambaro wacyera
Clapton Kibonge ashyikirizwa igihembo cy’uwari wambaye neza kurusha abandi
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 27, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE