Nyabihu: Ufite ubumuga yabuze serivisi z’ibanze kuko atishyuye Ejo Heza

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 26, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Cyubahiro Theogene, utuye mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, avuga ko ababajwe n’uko Inzego z’ibanze zimwima serivisi z’ingenzi azira ko atitabiriye gahunda ya Ejo Heza, ndetse bikagera n’ubwo atemererwa kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Uyu mugabo w’imyaka 35 avuga ko amaze imyaka itatu abayeho mu buzima bubi nyuma y’uko yagonzwe n’ikamyo, agahita ajya mu bitaro aho yabaye igihe kirekire ari muri koma.

Ikibabaje kurushaho, ngo ni uko n’iyo modoka itaramenyekana, ndetse kugeza n’ubu kubona indishyi z’akababaro ni ikibazo kimukomereye.

Yagize ati: “Maze imyaka 3 nkoze impanuka. Ubuyobozi bw’Akagari burabizi. Iyo mbonye umugiraneza akampa amafaranga yo kujya kwivuza, njya kwaka ubufasha ku kagari kugira ngo nishyure mituweli, na bo bakansaba amafaranga ya Ejo Heza. Gitifu n’ushinzwe iterambere mu Kagari ka Karengera ni byo bambwiye. Birababaje rwose kuko n’ubundi mba ndi mu baturage bafite ubushobozi buke.”

Cyubahiro avuga ko amaze igihe asiragira ashaka ibyangombwa bimufasha gukurikirana dosiye y’impanuka ye, ariko ngo aho abisabiye ku Kagari ntibamworohereza.
Yungamo ati: “Icyo nsaba ni uko nafashwa nk’umuntu ufite ubumuga, maze imyaka 3 nta bushobozi, nariturije. Ntabwo nemerwa kubona serivisi kuko ntaratanga amafaranga ya Ejo Heza n’ay’umutekano. Ariko se ko nanjye nshaka uko navuzwa, kuki bankoma imbere aho kundwanaho?”

Bamwe mu baturanyi ba Cyubahiro bemeza ko abayeho mu buzima bukomeye kandi ko ubuyobozi bukwiye kumworohereza.

Umwe muri bo wahawe amazina ya Kambali Eric yagize ati: “Niba umuturanyi wacu abonye umugiraneza umuha amafaranga ya mituweli, ubuyobozi bukwiye kumworohereza, aho kumusaba andi mafaranga. Ni umuntu ufite ubumuga. Ubuzima bwe ntibumeze neza.”

Simpenzwe Pascal, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko iki kibazo ari bwo acyuvise ngo akaba agiye kugikurikirana, Cyubahiro ahabwe ubufasha

Yagize ati: “Byaba bibabaje niba koko uwo muturage asabwa gutanga amafaranga ya Ejo Heza kandi nta bushobozi. Niba afite ubumuga, akwiye gufashwa kurushaho. Nta muturage ukwiye kwangirwa serivisi zo kwivuza kubera ko atitabiriye Ejo Heza. Turabikurikirana.”

Kugeza ubu Cyubahiro aracyashakisha icyamufasha kumenya neza imodoka yamugonze, kugira ngo abone indishyi. Ariko ngo aho ajya hose asabwa icyemezo cy’Inzego z’ibanze, zimwe muri zo zikaba zimugora kukibona.

Cyubahiro ugendera mu mbago, avuga ko amaguru ye yagagaye atagikora neza
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 26, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE