Buri taliki ya 16 Kamena ni Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, uyu mwaka ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, ababyeyi bibukijwe ko guhishira uhohotera umwana bituma atagerwaho n’ubutabera kandi umwana afite uburenganzira bwo kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Prof. Bayisenge Jeannette ati: “N’ubwo tumaze gutera intambwe igaragara mu kwimakaza uburengazira bw’umwana, haracyari ibibazo bibangamiye umwana. Harimo ababyeyi bagihishira abasambanyije abana babo mu izina ry’ibanga ry’umuryango kandi uwo mwana akwiye ubufasha n’ubutabera”.
Ubutumwa bwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango bujyanye no kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, yagize ati: “Bana bacu duterwa ishema no kuba ababyeyi, abarezi n’aboyobozi banyu, kandi twiyemeje gukora tutizigamye ngo mugire ejo heza”.
Yongeyeho ko ari bo ejo heza habo na bo bahafitemo uruhare, abasaba kugira uruhare mu kurwanya ibihungabanya uburenganzira bwabo, gukunda ishuri kwirinda ingeso mbi, kumenya guhakanira ababashuka, gutanga amakuru igihe hari ubahohoteye.
Ku ruhande rw’ababyeyi Prof. Bayisenge yibukije ko umwana agomba kwitabwaho kuva agisamwa, agahabwa ibyo akenera byose hakiri kare kugira ngo akure neza, agire uburere bwiza, akurane ubumenyi n’ubushobozi, buzatuma namara gukura azatanga umusaruro, akigirira akamaro, akanakagirira umuryango we n’Igihugu.
Ubwo abayobozi basuraga urugo mbonezamikurire rurererwamo abana bato, baganiriye n’ababyeyi n’abarezi b’abana kuri serivisi bahahererwa. Imirire myiza ni imwe mu nkingi zigize imbonezamikurire y’abana bato. Abayobozi bifurije abana umunsi mwiza babaha amata.
Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika, washyizweho n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika mu 1990, utangira kwizihizwa mu mwaka wakurikiyeho. Byaturutse ku rupfu rw’abana b’i Soweto muri Afurika y’Epfo, bishwe bazize guharanira uburenganzira bwabo. Kuva icyo gihe ukaba wizihizwa ku wa 16 Kamena buri mwaka.


