Kayonza: Bishimiye ko ikigo nderabuzima cya Kageyo cyendaga kubagwira kigiye kwimurwa

  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 26, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Abaturage bo mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Mwiri mu Karere Ka Kayonza barishimira ko bagiye kwimurwa aho bivurizaga mu kigo nderabuzima cya Kageyo cyasadutse inkuta, bakimurirwa mu rindi vuriro rishya.

Abasanzwe bivuriza kuri iryo buriro bavuga ko babangamirwaga n’uburyo ryangiritse, biturutse ku gusaza ndetse no kuba ryubatswe hafi y’igishanga.

Murekeyisoni Jenifer agira ati: “Urebye iri vuriro uko rimeze ntabwo hari hatubereye pe.Inkuta z’inyubako zarasadutse, ku isura ubona risa nabi ariko kuko kwa muganga ari ahantu umuntu aza nta yandi mahitamo afite nyine turahaza. Gusa ubu bwo turashima ko hari kubakwa ivuriro ryiza tuzajya twivurizamo, dufite icyizere cyo kutazatinda aha.”

Hari abajyaga bagira impungenge ko iri vuriro ryanabateza impanuka.

Mukama Assouman yagize ati: “Urabona ukuntu inzu zagiye ziyasa, zigasaduka, wabaga waje kwivuza imvura yagwa abantu bagatinya kugama bumva ko isaha n’isaha byariduka bikabagwaho. Tekereza rero kuba waje kwivuza ukaba wanyagirwa cyangwa ugakora urugendo ujya kugama mu baturanye n’ivuriro. Twari tubangamiwe çyane.”

Mukama akomeza agira ati: “Icyo dushima ni uko Izi nyubako tugiye kuzivamo tugana mu nyubako nshya kandi nziza, aho ivuriro rigiye kwimurirwa. Hariya rwose ni byiza çyane. Uko tuzaba twakiriwe n’aho twakiriwe buriya bizajya binagira uruhare mu gukira kwacu.”

Turatsinze Athanase nawe yagize ati: “Turashima çyane ubuyobozi bukomeje kuzirikana aka gace kari kure y’Akarere aho ubundi dusanzwe twita ku ishyamba, bakaba batugezaho Ibikorwa remezo nk’ibi. Batwubakiye ivuriro ryiza, batwubakiye ECD rigezweho.”

Ubuyobozi bw’Akarere Ka Kayonza buvuga ko Ibikorwa remezo nk’ibi bishyirwaho hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abatutage Bose.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi yagize ati: “Ahari ririya vuriro byagaragayeko hatari hizewe ku mikomerere y’ubutaka bwaho, ni yo mpamvu tutari gusana ahubwo twahisemo kwimura ivuriro ryose tukaryubaka ahantu hakwiriye. Ibikorwa remezo nk’ibi byegerezwa abaturage kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza, ushatse kwivuza yivuze bityo dukureho imbogamizi zababuza gukora ibibateza imbere.”

Imibare itangwa n’ivuriro rya Kageyo igaragaza ko riganwa n’abasaga ibihumbi 11.

Kugeza ubu imirimo yo kubaka inyubako nshya iri vuriro rizakoreramo iragenda igana ku musozo aho ababishinzwe bavuga ko mu gihe cya vuba rizatangira gukorerwamo.

Inyubako ikigo nderabuzima cya Kageyo gisanzwe gikorerwamo zirashaje, inkuta zariyasije
Inyubako nshya zizakorerwamo b’ivuriro ziragana ku musozo
  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 26, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE