Gakenke: Batewe impungenge n’amapoto yashaje insinga zikenda gukora ku butaka

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 26, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugunga, Akagari ka Rwamamba mu Karere ka Gakenke, bavuga ko bahangayikishijwe n’insinga z’amashanyarazi zegera ubutaka ndetse n’amapoto ashaje, ibintu bibateye impungenge n’umutekano muke cyane ko ngo bashobora kuhasiga ubuzima.

Bavuga ko zimwe mu nsinga zandaye hasi mu mirima, izindi zinyura hejuru y’inzu, ku buryo ngo mu bihe by’umuyaga n’imvura baba bafite impungenge ko ayo mapoto yagwa akabangiriza ibyabo n’ubuzima bwabo.

Nsabimana Felicien, yagize ati: “Iyo abana bavuye ku ishuri hari ubwo bashobora gukinira hafi ya ziriya nsinga tuba duhangayitse hano hari ikibazo cy’amapoto ashaje, insinga zimwe ziryamiye mu mirima yacu, none umuntu akomyeho isuka ntiyahasiga ubuzima, hari n’aho REG nayo yashyize insinga ku giti kibisi buriya se nyiracyo yakibyaza umusaruro gute”.

 Muhawenimana Gaudence na we avuga ko ariya mapoto ashaje n’insiga ziri ku butaka mu mirima yabo yazabateza impanuka, ngo akaba yifuza ko REG yakemura iki kibazo

Yagize ati: “Hari amapoto abiri aturi hafi aha aduteye ubwoba. Iyo uhegereye ubona ameze nk’agiye kugwa. Ntidufite umutuzo, tugira ubwoba ko ejo cyangwa ejobundi havuka impanuka bikadutwika nyuma y’uko amapoto agwa, cyangwa abana bakinishije ziriya nsinga zinagana mu nsina.”

Ku ruhande rw’Akarere ka Gakenke, Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aime Francois, yavuze ko ubuyobozi bufatanyije na REG bateganya   gukemura iki kibazo binyuze mu mushinga uri gutegurwa.

Yagize ati: “Amapoto ashaje azasimburwa binyuze muri gahunda izatangira mu minsi iri imbere. Muri iyo gahunda kandi hazongerwa ubushobozi bwa za transfo kugira ngo amashanyarazi agezwe ku baturage benshi kandi mu buryo butekanye, gusa hagiye gukorwa ubutabazi bwihuse izi nsiga n’ayo mapoto ashaje harebe icyakorwa.”

Umukozi wa REG ushinzwe ibikorwa by’amashanyarazi mu Karere ka Gakenke Dusengimana Damien, yavuze ko iki kibazo bagiye kugikurikirana cyane ko ngo hari umushinga wo kuvugurura imiyoboro yose ishaje bashyiraho amapoto.

Yagize ati: “Mu by’ukuri hari uduce turimo amapoto ashaje ibi koko byatuma insiga zishobora kugwa zigahungabanya ubuzima bwa muntu, ibi byose bigiye kubonerwa umuti.

REG ifite umushinga uteganyijwe mu gihe kiri imbere, uzibanda ku gusimbuza amapoto no kuvugurura imiyoboro. Tuzanasuzuma uburyo twongera imbaraga za transfo mu duce tumwe na tumwe, kandi isoko ryaratanzwe.”

Akomeza agira ati: “Turasaba abaturage kwirinda kwegera insinga zaguye hasi, ndetse no kutazikoraho. Gahunda irateganyijwe kandi turizera ko izatanga igisubizo kirambye.”

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ivuga ko 99.3% by’abaturage bo mu Karere ka Gakenke bamaze kubona amashanyarazi, hakaba hibandwa cyane mu bice bifatwa nk’icyaro.

Ku rwego rw’igihugu, kugeza mu kwezi kwa Gashyantare 2025, amashanyarazi yari amaze kugera kuri 82.2% by’ingo zo mu Rwanda yose harimo 57.4% ku miyoboro migari na 24.8% ku miyoboro y’inyongera nk’imirasire.

Amapoto yaraboze ku buryo insinga zenda gukora hasi
Bakeneye amapoto ajyanye n’igihe
Hari n’aho REG yanyujije insinga mu biti bibisi kubera ibura ry’amapoto
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 26, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE