Rayon Sports yasinyishije Bigirimana Abedi wari utegerejwe

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 25, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Rayon Sports yasinyishije Umurundi Bigirimana Abedi wakiniraga Police FC, amasezerano y’umwaka umwe.

Iyi kipe yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Abedi ari mu bakinnyi bari batekerejweho muri Gikundiro, dore ko iyi kipe yatangiye kumuganiriza kuva mu mezi abiri ashize ubwo yarangizaga amasezerano yari afitanye na Police FC.

Bigirimana ukina mu kibuga hagati amaze imyaka itanu akina mu Rwanda, aho yigaragaje nk’umwe mu beza bahakinnye muri cyo gihe.

Bivugwa ko Bigirimana yaguzwe  amafaranga agera kuri miliyoni 25 Frw, akazajya ahembwa umushahara wa miliyoni 1,5 Frw buri kwezi.

Mu mwaka ushize wa 2024/25, Bigirimana yafashije Ikipe ya Polisi y’u Rwanda gusoreza ku mwanya wa kane, dore ko yatsinze ibitego birindwi ndetse anatanga imipira umunani ivamo ibindi.

Si Police FC yakiniye yonyine mu Rwanda kuko yayigezemo avuye muri Kiyovu Sports FC.

Bigirimana Abedi ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Bigirimana Abedi wari utegerejwe yasinye umwaka umwe muri Rayon Sports
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 25, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE