Inzara imaze guhitana abantu 122 muri Gaza

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 25, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Ibitaro byo muri Gaza byatangaje ko abantu icyenda bashya bapfuye bazize inzara n’imirire mibi mu masaha 24 ashize, bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’inzara ugera ku 122, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima yaho.

Aljazeera yatangaje ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) n’indi miryango ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi bavuze ko ibiribwa byihariye bifasha abana bari mu mirire mibi bizaba byashize bitarenze muri Kanama, kandi ibyo bizashyira ubuzima bwabo ahabi.

Kuva muri Werurwe uyu mwaka Ingabo za Isiraheli zishinjwa gufata ingamba zikarishye ku mfashanyo zinjira muri Gaza zirimo no kuzima inzira ariko nazo zishinja Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi kuba nyirabayazana w’imfashanyo zitagera muri Gaza uko bikwiye.

Nubwo bimeze bityo ariko itangazo ryasohowe n’ishami ry’ingabo za Isiraheli rishinzwe ibikorwa bya Leta mu turere ,(COGAT) ryagaragaje ko hari amakamyo amagana yuzuye imfashanyo ategereje kwambuka umupaka  wa Karem Abu Salem ngo yinjire muri Gaza.

Ibi bibaye mu gihe Isiraheli na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomeje ibikorwa byo gukura ONU n’indi miryango y’ubutabazi mu bikorwa byo gutanga imfashanyo muri Gaza, igasimbuzwa uwa Gaza, (Gaza Humanitarian Foundation,GHF).

Bivugwa ko mu bihe bitandukanye ingabo za Isiraheli zimaze kwica abasivili basaga 1 000 bose baguye hafi y’icyo kigo cya Gaza gitanga imfashanyo n’ibiribwa, GHF.

Isiraheli ihakana ubwo bwicanyi ikavuga ko abo iherutse kugabaho ibitero ariko byari   bigamije kuburira kugira ngo babuze abarwanyi bakekwagaho gushaka kubasagarira kandi ngo byakozwe mbere y’uko ibigo bitanga imfashanyo bifungura.

Ku wa 15 Nyakanga, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu ryatangaje ko hamaze kubarurwa abantu 674 biciwe hafi y’ibigo bine bya GHF biri mu majyepfo no hagati muri Gaza mu gihe kingana n’ukwezi n’igice.

Loni yanatangaje ko umubare w’abana bafite imirire mibi ukomeje gutumbagira aho wikubye kabiri kuva Isiraheli yatangira kugerageza gukumira ibiribwa byinjizwa muri Gaza kuva muri Werurwe.

UNICEF yavuze ko bitarenze Kanama ibiribwa bifasha abana bari mu mirire mibi muri Gaza bizaba byashize
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 25, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE