Nshuti Innocent yabonye ikipe nshya muri Tunisia

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Nshuti Innocent, yerekeje muri Espérance Sportive de Zarzis yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia asinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Ibi byatangajwe n’iyi kipe ibinyujije ku mbunga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025.
Nshuti yari amaze iminsi nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Sabail Football Club yo mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan yamanutse mu cyikiro cya mbere nyuma yo kuyigeramo muri Mutarama 2025, aho yayitsindiye igitego kimwe mu mikino 15 yakiniye.
Si ubwa mbere Nshuti agiye gukinira muri Tunisia kuko yaherukagayo akinira Stade Tunisien mu 2018/19 nyuma yaho yagarutse mu APR FC mbere yo kwerekeza muri One Knoxville yo mu cyiciro cya gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukwakira 2024 yavuyemo yerekereza Sabail Football Club yo muri Azerbaijan.
Espérance Sportive de Zarzis yerekejemo yashinzwe mu 1934 na Haj Ali Bouchhioua yambara umuhondo, umutuku n’umukara, ikaba yakira imikino kuri Stade yayo yitwa ‘’Abdessalam Kazouz Stadium’’ ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi birindwi.
Mu mwaka ushize w’imikino ES Zarzis yasoje shampiyona iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 54.
Nshuti Innocent abaye Umunyarwanda wa gatatu uzakina shampiyona ya Tunisia umwaka utaha w’imikino nyuma ya Mugisha Bonheur ukinira Stade Tunisien na Ishimwe Annicent ukinira Olympique Beja.
