Igitaramo cyagombaga guhuza Marina, Kenny Sol na Jose Chameleone cyasubitswe

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 25, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Igitaramo cyiswe ‘Uganda-Rwanda Music Festival’ cyagombaga guhuza abahanzi barimo Marina, Kenysol, Jose Chameleone n’abandi cyari kigamije guhuza imico y’ibihugu byombi binyuze mu muziki cyasubitswe habura igihe gito ngo kibe.

Ni igitaramo cyagombaga kubera muri Lugogo Cricket Oval tariki 26 Nyakanga 2025, kikaba cyari kigiye kuba ku nshuro ya mbere ariko abagiteguye bakaba baravugaga ko kigamije kwagura imipaka no guhuza imico y’ibihugu byombi.

Uretse Jose Chameleone, Ykee Benda, Ava Peace, abahanzi bo mu Rwanda bagombaga guhurira na bo ku rubyiniro barimo Marina, Kenny Sol, Niyo Bosco na Calvin Mbanda.

Ubuyobozi bwa Kompanyi yari muri gahunda zo gutegura iki gitaramo bubicishije ku mbuga nkoranyambaga zabo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2025 batangaje ko icyo gitaramo gisubitswe nubwo birinze gutangaza icyabiteye.

Banditse bati: “Mutwihanganire iki gitaramo kirasubitswe.”

Nyuma y’ubu butumwa ntibigeze batangaza igihe iki gitaramo kizasubukurirwa ariko nubwo batagize icyo babivugaho hari amakuru avuga kimwe mu byatumye kimurwa harimo imitegurire mibi yacyo kandi na bamwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bagiye bikuramo barimo Christopher na Juno.

Byari biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki 26 Nyakanga 2025 mu kibuka cya Lugogo Cricket Oval kikaba cyari kigiye kuba ku nshuro ya mbere.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 25, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE