Ibyo wamenya ku bikorwa bizaranga ‘Rayon Week 2025’ izasozwa n’Umunsi w’Igikundiro

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunsi w’Igikundiro “Rayon Sports Day” muri uyu mwaka wa 2025, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kanama uzabimburirwa n’Icyumweru cyo gusabana n’abafana bayo mu Ntara zigize Igihugu.
Iki Cyumweru kiswe “Rayon Week”, kigiye kuba ku nshuro ya kabiri kizatangira tariki ya 1 Kanama aho iyi kipe izazenguruka Igihugu ikora ibikorwa bitandukanye birimo gukina n’amakipe atandukanye, gusura inzibutso no kuremera abatishoboye.
Icyo cyumweru, kizahera mu Karere ka Nyanza, Rayon Sport izakina umukino wa gishuti na Gasogi United ku ya 1 Kanama kuri Stade ya Nyanza, ibirori bizakomeza ku wa 6 Kanama aho Rayon Sports izakina na Gorilla FC kuri Stade ya Ngoma, mu gihe bizasorezwa I Rubavu ku wa 9 Kanama Rayon Sport ikina na Etincelles FC kuri Stade Umuganda.
Abazitabira bataramirwa n’abahanzi barimo Kenny Sol na Zeo Trap n’aba-Djs Anita Pendo na Bisoso.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nyakanga 2025, Perezida wa Rayon Sports, Thadee Twagirayezu, yavuze ko icyumweru cya ‘’Rayon Week’’ kibanziriza umunsi w’Igikundiro gifasha kwegera abakunzi bayo bari hirya no hino mu gihugu.
Ati: “Rayon week idufasha guha abafana bacu ibyishimo tubereka abakinnyi twaguze, tuzakina imikino yo gishuti izadufasha kwinjiza amafaranga.”
Yakomeje avuga ko muri iki cyumweru azaba ari umwanya mwiza wo gusura ibikora by’iterambere biri mu gihugu.
Ati’’ Tuzasura ibikorwa bitandukanye bijyanye n’iterambere, tuzakora umuganda, dufashe n’abakene kuko turi ikipe ukundwa n’Abanyarwanda benshi.”
Ku bijyanye n’imyambaro mishya yambarwa n’abakinnyi ndetse n’abafana ba Rayon Sports, ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko izagera mu Rwanda tariki ya 1 Kanama ndetse kuva icyo gihe izatangira kugurishwa.
Icyo cyumweru kizasozwa n’ibirori nyirizina aribyo ‘Umunsi w’Igikundiro’ uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 15 Kanama 2025, Rayon Sports ikazakina n’ikipe ya Young Africans SC yo muri Tanzania mu mukino wiswe uw’Amatsinda.
Biteganyijwe ko Young Africans SC izagera mu Rwanda ku wa 11 Kanama ikazifatanya na Rayon Sport mu bikorwa birimo gusura Urwibutso no gufasha abakene.
Ibyo birori byerekanirwamo abakinnyi n’abatoza, abafatanyabikorwa n’imyambaro mishya, bimaze kuba umuco muri Gikundiro kuko bigiye kuba ku nshuro ya munani muri rusange, ikaba iya gatandatu kuva mu 2019.



Seventy says:
Nyakanga 25, 2025 at 12:00 pmNimugure Amatike Hakirikare Kuko Matike Barikuyagura Nkabaragura Imikati Kuko Ibibirori Bizitabirwa Nabantubenshi Baturutse Ahantu Hatandukanye Nimuhahe Amatike Yanyu Hakirikare Nimukande
*662*700*1191# . Ubundi Twitahire Ubukwe Buzaba Le 15/08/2025
Ni Ubukwe Bwa
Rayon Sports Na Yanga
Kuzakwifatanya Natwe Bizadushimisha !!!!!!!!!
Michel pulatnu says:
Kanama 9, 2025 at 8:32 pmMusengo bimezebite? mwamuzanye koko? rutahizamuwap? twigurire undi? Nichr