Miss Jojo utagikora umuziki asigaye ahugura abakobwa

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 24, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Miss Jojo wanditse amateka mu muziki nyarwanda ariko akawuhagarika, yabonye umuvuno mushya wo guhugura abakobwa, na wo yishimira ko umufasha guhura n’abantu nk’uko yahuzwaga na bo n’umuziki.

Miss Jojo avuga ko nubwo yafashe umwanzuro wo guhagarika umuziki, yahisemo indi nzira ituma akomeza kuba umuntu w’abantu kandi agakomeza gutanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda nk’abandi Banyarwanda.

Miss Jojo avuga ko yitegereje agasanga mu muryango nyarwanda hari icyuho cy’ibiganiro ku bana b’abakobwa binagira ingaruka nyinshi, ari na cyo cyamuteye gukora ‘Igikari Event CBC’ agamije gutanga umusanzu we.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho nshya, Miss Jojo yatangaje ko nubwo atakiririmba ubwo buryo bukomeza kumuhuza n’abantu abukora abwishimiye.

Yagize ati: “Muri iyi minsi mpugiye mu bintu bisanzwe birimo kuba ndi umubyeyi, imishinga ifitiye sosiyete akamaro n’indi mishinga, mu by’ukuri ntabwo nkiririmba ariko ntibimbuza guhura n’abantu kandi nishimira kumara umwanya wanjye ndi kumwe na bo.”

Avuga ko yarebye agasanga aho igihugu kigeze haratewe intambwe nziza ariko kandi hari ibigikenewe kuganirwaho mu rwego rwo gutegura neza ababyeyi b’ahazaza, ari nabyo yahisemo gutangamo umusanzu we.

Ati: “Mfite gahunda yitwa ‘igikari events’ ukaba ari umushinga natangiye mbona y’uko hagikenewe gufasha mu gutanga urubuga rw’urubyiruko, aho bashobora kuganiriramo ibyo akenshi batajya babona akanya ko kuganiraho nta soni, bakagirana inama kandi bikaguma ari ibanga.”

Uyu muhanzikazi wakanyujijeho akagakundwa n’abatari bake mu myaka nk’icumi ishize, avuga ko yishimira cyane iterambere rimaze kugerwaho kuko atangira kwamamara byari ibihe bitoroshye.

Ati: “U Rwanda rwo hambere ndaruzi n’urw’uyu munsi ndaruzi, kimwe mu binshimisha uyu munsi ni uko hari amahoro n’umutekano kandi ntacyo wabisimbuza, iyo ubona abana bacu bajya ku ishuri bagataha, twe twajyaga ku ishuri ababyeyi bacu batazi ko tuributahe.”

Asanga urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro no guha agaciro amahirwe bahabwa kuko imbaraga zose bashyirwaho zigamije kubafasha no kuborohereza mu iterambere ryabo.

Ati: “Amahirwe yaraje kandi aragera ku bantu bose bashoboye kuyabyaza umusaruro, ariko se ayo mahirwe turi kuyakoresha uko bikwiye, ariko se ya mahitamo yacu agomba kutugira abo turibo tuyafata uko bikwiye? Ndagira ngo mbabwire ngo impamvu turi inyuma yanyu ni ukugira ngo muzabashe gukora amahitamo meza ejobundi tuzababone muri mu bahiriwe n’ubuzima.”

Gahunda y’Igikari events igiye kuba ku nshuro ya Gatatu, aho kuri ubu izaba mu byiciro bibiri kuva tariki 31 Nyakanga, bakazakira abakobwa bari hagati y’imyaka 20-26 y’amavuko bakazamara iminsi 10, hakazakurikiraho icyiciro cy’abafite imyaka 12- 19, bazahura tariki 14 Kanama, aho bazaba bigira mu biganiro ku buryo buri wese abona umwanya wo kwisanga mu biganiro bimugirira akamaro.

Biteganyijwe ko iyo gahunda izakorerwa mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, bakazakomeza kwita ku bana n’abakobwa umunsi ku wundi kugira ngo bitange umusaruro.

Ubusanzwe amazina bwite ya Miss Jojo ni Uwineza Josiane Imani.

Miss Jojo yahisemo gufasha urubyiruko rw’abakobwa kumenya kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa
Miss Jojo avuga ko yabonye gufasha abakobwa guhugurwa bakavamo ingirakamaro ari wo musanzu we mu kubaka Igihugu
Miss Jojo avuga ko nubwo atakiririmba ariko ahura n’abantu binyuze muri gahunda ya Igikari events
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 24, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE