Chameleone yarikoroje nyuma yo gusomera Juliet Zawedde ku rubyiniro

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 24, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umuhanzi Jose Chmeleone yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara asomana na Juliet Zawedde basanzwe bafitanye umubano wihariye, abafana bamusaba ko bashyingiranwa.

Ni ibyabaye mu gitaramo cyiswe ‘Shades of Kampala’ cyabaye mu ijoro ry’itariki 23 Nyakanga 2025, aho uyu muhanzi nyuma yo kuririmba yahamagaye Juliet Zawedde maze bagahuza urugwiro ku rubyiniro.

Uyu muhanzi waririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo Bayuda, Nkwagala Nyo, Basiima Ogenze, ubwo yari ageze ku ijambo, avuga ngo: “Dushime abantu bakiriho.” yahise abwira abitabiriye ko hari abantu yifuza gushimira.

Yagize ati: “Kuri iryo jambo ry’ingenzi, hari abo nifuza gushimira, niba waransengeye zamura ikiganza cyawe, ni ukuri warakoze, mumfashe dushimire Zawedde mu by’ukuri, Juli ukwiye guterwa ishema n’ibyo ukora, byarakuzanye uva USA, ndifuza gushimira Juli (Juliet Zawedde) mu buryo bwihariye.”

Chameleone ageze ku ndirimbo yise ‘Mukisa Gwo’ igaruka ku butumwa bwigisha abantu kutagirira bagenzi babo ishyari, ahubwo bamenya ko buri wese agira umugisha we n’imvune ze, ni bwo Juliet Zawedde yahagurutse amusanga ku rubyiniro barahoberana agiye kugenda Chameleone aramugarura bongera guhoberana ari nako basomana ku munwa.

Ni ikintu cyashimishije abakunzi b’uyu muhanzi, bituma batangira kubabwira ko baberanye bakwiye gushinga urugo, cyane ko Zawedde yagize uruhare rukomeye mu kujya kwivuza k’uyu muhanzi muri Amerika.

Juliet Zawedde uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yageze muri Uganda mu cyumweru gishize ubwo yari aje kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Ni ibirori byabaye tariki 19 Nyakanga, ariko Chameleone ntiyabasha kubyitabira kuko yari mu Burundi.

Ubwo yari ku rubyiniro yakunze kugaragaza agaciro aha uyu mugore, abigarukaho mu ndirimbo nyinshi yaririmbye, nko mu yo yise ‘Nkwagala nyo’ aho yakunze kugaruka ku ijambo rigira riti: “Juli Zawedde ndagukunda cyane umpora ku mutima.”

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ahoberana na Juitet Zawedde, Chameleone yayaherekeresheje amagambo agaragaraza urukundo.

Yanditse ati: “Ubushuti bw’ukuri, kwisanzuranaho, kwizerana no gushyigikirana bikomeye no mu bihe bikomeye, ni igisobanuro cya Juliet Zawedde inshuti magara yanjye.”

Bamwe mu bamukurikira bamugaragarije ko bamushyigikiye, bamusaba ko yabana na Zawedde.

Uwitwa Rene yanditse ati “Mushyingirwe rwose, murajyanye pe!”

Undi mufana wiyita Shaun yagize ati: “Ndabifuriza ko mwarushinga kuko mukwiranye cyane.”

Aba bombi batangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu mpera za 2024, ubwo Juliet Zawedde yasuraga Chameleone kwa muganga, akanatanga ubufasha bw’uko uyu muhanzi yajya kwivuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abakunzi ba Chameleone bamusabye gushyingiranwa na Zawedde nyuma yo kumusomera ku rubyiniro
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 24, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE