Turukiya yakiriye ibiganiro bya gatatu hagati y’u Burusiya na Ukraine

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 23, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Intumwa z’u Burusiya na Ukraine zongeye guhura kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga, i Istanbul muri Turukiya, mu nama ya gatatu mu mezi atatu ashize, igamije guhagarika amakimbirane yatewe n’u Burusiya bwagabye ibitero muri Ukraine muri Gashyantare 2022.

 Nyuma y’ibiganiro bibiri bibanza nta cyavuyemo, na nyuma y’uko Perezida wa Amerika, Donald Trump yahaye Kremlin iminsi 50 yo kugirana amasezerano yo guhagarika imirwano cyangwa se hagafatwaibihano bikarishye.

Ku ya 22 Nyakanga, u Burusiya bwatangaje ko budategereje ikintu gifatika.

Abayobozi ba Turkiya bo nk’umuhuza bavuga ko muri iki gihe bafite “icyizere” kuruta igihe iibiganiro bya mbere byatangiriye muri Gicurasi, kuko kugeza ubu byavuyemo gusa guhana imfungwa n’imirambo y’abasirikare baguye mu mirwano.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Radiyo y’Abafaransa (RFI), Anne Andlauer, ngo kuri Turukiya, ibyo biganiro bya Istanbul, ubwabyo ni isoko yo kunyurwa. Abayobozi ba Turkiya bavuga ko muri iki gihe bafite icyizere kuruta ibyabaue bwa mbere muri Gicurasi nubwo kugeza ubu byavuyemo gusa guhana imfungwa n’imirambo y’abasirikare bapfuye.

Turukiya ibona ko guhura bwa gatatu ari ngombwa, kuko ibona ko inama ebyiri za mbere zerekanye ishyaka n’ubushake byo kujya mu biganiro.

Kugira ngo ibyo bishoboke, izo ntumwa zombi zahanahanye inyandiko. Umurwa mukuru wa Turukiya, Ankara uvuga ibyerekezo by’u Burusiya na Ukraine bitandukanye, ariko akizera ko ubu hashyizweho ishingiro ry’imishyikirano, bizatanga igisubizo gifatika.

Muri make, impande zombi ziiteguye, ubu birashoboka kugera ku muzi w’ikibazo.

Naho kuri Turukiya, ishaka kugira uruhare mu bwunzi, izagerageza guhuza impande zombi.

Ariko abayobozi ba Turkiya bemeza gusa ko inama hagati ya Volodymyr Zelensky na Vladimir Putin izatuma imirwano ihagarara, ndetse bigashobora no kugarura amahoro.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 23, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE