APR HC na Police HC zisanze mu itsinda rimwe mu Gikombe cy’Igihugu

Amakipe ya Police HC na APR HC ahora ahanganiye ibikombe bya Handball bikinirwa mu gihugu, yisanze mu itsinda rimwe mu irushanwa ry’Igikombe cy’Igihugu “Coupe du Rwanda 2025” riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.
Ni irushanwa rizatangira ku wa Gatanu, tariki 25 Nyakanga 2025, risozwe ku Cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025.
Tombola yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nyakanga yasize amakipe atandatu azarikina agabanyijwe mu matsinda abiri aho Police HC ifite igikombe cya Shampiyona ya 2024/25 iri mu Itsinda A hamwe na APR HC yabaye iya kabiri ndetse na G.S Kimisagara. Ni mu gihe Itsinda B ririmo UB Sports, ADEGI na Nyakabanda HC.
Imikino ya Coupe du Rwanda izatangira ku wa Gatanu ibera ku kibuga cya Kimisigara aho saa tatu za mugitondo,
Nyakabanda HC izakina na UB Sports mu mukino ufungura mu gihe saa kumi n’igice z’umugoroba hazasoza umukino uzahuza Police HC na APR HC.
Imikino y’amatsinda izarangirana no ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu hakinwe imikino ya 1/2 izabera muri Petit Stade Amahoro i Remera ari naho hazabera imikino ya nyuma ku Cyumweru.
Irushanwa rya Coupe du Rwanda ryaherukaga gukinwa mu 2023 aho mu bagabo ryegukanywe na APR HC itsinze ES Kigoma ibitego 37-17 ku mukino wa nyuma naho mu bagore ryatwawe na Kiziguro SS yatsinze E.SC. Nyamagabe ibitego 36-21.
