USA: Birukanywe mu ishuri bazira kwamagana intambara ya Isiraheli muri Gaza

Kaminuza ya Columbia yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho ibihano bikarishye birimo kwirukana burundu, guhagarikwa mu masomo, ndetse no kwamburwa impamyabumenyi, ku banyeshuri hafi 80 bitabiriye imyigaragambyo yamagana intambara ya Isiraheli muri Gaza.
Itsinda ry’abanyeshuri riharanira impinduka rizwi nka Columbia University Apartheid Divest, (CUAD) ryasabye ko iyo kaminuza ihagarika burundu imikoranire mu by’ubukungu na Isiraheli ndetse ryemeza ko hari abirukanywe abandi bahagarikwa mu masomo mu gihe cy’imyaka itatu.
Kaminuza ya Columbia yatangaje ko ibihano yabifatiye abanyeshuri bafitanye isano n’imvururu zabereye ku isomero rya Butler n’ibindi bice mu Mpeshyi yo muri Nyakanga 2024.
Aljazeera yatangaje ko iyo kaminuza yavuze ko ibyo bikorwa by’abo banyeshuri byabangamiye amasomo kandi bihabanye n’amabwiriza n’amategeko ya kaminuza ndetse byagize ingaruka.
Itsinda CUAD ryamaganye ibyo bikorwa bya kaminuza rivuga ko ibyo bihano birengeje urugero kandi batazacogora mu rugamba rwo kurengera Palesitina.
Imyigaragambyo y’abanyeshuri bamaganaga intambara muri Gaza bashyize amahema ku kibuga cya kaminuza ya Columbia mu 2024, yateje impaka bituma inzego zishinzwe umutekano zinjira muri iyo kaminuza bamwe batabwa muri yombi.Nubwo ubuyobozi bwa kaminuza bwakomeje gukaza ibihano, abanyeshuri bongeye kwigaragambiriza muri Butler Library muri Gicurasi uyu mwaka, basaba ko kaminuza ikura imari yayo mu bigo bifitanye isano n’ingabo za Isiraheli ndetse bahamya ko bashyigikiye abatuye muri Gaza.
Inama y’Ubucamanza ya Kaminuza ya Columbia yemeje ko yafashe ibyemezo birimo kwirukana burundu abanyeshuri, guhagarika by’agateganyo no kwambura impamyabumenyi, nyuma y’ibyo yise ‘kubangamira gahunda y’igihe cyo gusoma’.
Kaminuza ya Columbia iherutse gukurirwaho inkunga ya miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika izira kunanirwa kurinda abanyeshuri b’Abayahudi ariko ubu iri mu biganiro n’ubuyobozi ngo izo nkunga zigaruke.
