Walter Ray Allen Jr wakanyujijeho muri NBA yateye igiti kuri BK Arena

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 23, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umunyamerika Walter Ray Allen Jr wakanyujijeho muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) aherekejwe n’umuryango we yateye ibiti bitatu by’urwibutso mu mbuga ya BK Arena.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 22 Nyakanga 2025, kigamije guhuza siporo n’uruhare rw’abayikora mu kubugangabunga ibidukikije.

Walter Ray yari kumwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika.

Walter Ray Allen Jr. ari mu Rwanda kuva tariki ya 18 Nyakanga 2025. Uyu akaba ari umwe mu bakinnyi beza babayeho mu gutsinda amanota atatu, kuko mu myaka 18 yakinnye muri NBA yatsinze agera ku 24 505. bimushyira ku mwanya wa gatatu kugeza ubu, inyuma ya Stephen Curry na James Harden.

Mu bindi bikorwa amaze gukora we n’umuryango we, harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yasobanuriwe amateka y’uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe, ukanashyirwa mu bikorwa mu 1994. Yaneretswe uko u Rwanda rwongeye kubaka ubumwe bw’abarutuye nyuma y’amateka rwanyuzemo.

Yasuye kandi ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda harimo na Pariki y’Ibirunga, yanizihirijemo isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 50.

Jean-Guy Afrika uyobora RDB yuhiraga igiti yari amaze gutera
Umuryango wa Walter Ray Allen Jr. na wo wateye igiti
Jean-Guy Afrika na Clare Akamazi mu bafashiije Walter Ray Allen Jr. mu muhango wo gutera igiti
  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 23, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE