Koreya y’Epfo: Rurageretse hagati y’ababuriye ababo mu mpanuka y’indege n’abakoze iperereza

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 21, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka y’indege ya ‘Jeju Air Flight 2216’ yabereye muri Koreya y’Epfo igahitana abagenzi bose bari bayirimo uko ari 181, yamaganye raporo y’ibyavuye mu iperereza bishinja amakosa yose umupilote.

Iyo mpanuka yabaye mu Ukuboza umwaka ushize yabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Muan, (Muan International Airport) kiri mu Ntara ya Jeolla, mu majyepfo ya Koreya y’Epfo.

Imiryango y’ababuze ababo yanenze bikomeye iyo raporo ishinja amakosa umupilote wenyine hakirengagizwa izindi mpamvu simusiga nk’urukuta indege yagonze igahita ifatwa n’inkongi n’izindi zatumye habura n’umwe urokoka.

Bavuga ko abakoze raporo bashyize imbere gusa kuba moteri yarafunzwe nabi nyamara hari n’ibindi by’ingenzi bari kurebaho.

BBC yatangaje ko mu itangazo ryabo bavuze ko bakeneye iperereza rikozwe mu buryo burimo ubunyamwuga n’ubutabera banasaba ko raporo nyayo y’impanuka yatangazwa nyuma y’ubusesenguzi bwimbitse n’isesengura nyakuri   ku mpamvu zose zishoboka zateye iyo mpanuka.

Ihuriro ry’abapilote ba Jeju Air ku wa 20 Nyakanga 2025, na ryo ryasabye ko ibyemezo bifatwa bidakwiriye kwishingikiriza gusa ku makosa y’abantu, ahubwo hakarebwa n’uruhare rw’imitunganyirize y’ibibuga, imiterere y’indege, n’ibindi bikorwa n’ubuyobozi.

Nubwo impaka zikomeje kuba nyinshi kuri iyo raporo ariko abayobozi b’urwo rwego bavuze ko batazahindura ibyavuye mu iperereza kuko bafite ibimenyetso bifatika n’amakuru ashingiye ku bushakashatsi bwimbitse.

Nyuma y’impanuka moteri zombi z’iyo ndege zoherejwe mu Bufaransa muri Werurwe kugira ngo zisesengurwe, nyuma iperereza rigaragaza ko moteri zafunzwe nabi n’umupilote.

Icyakora Minisiteri y’Ubwikorezi ya Koreya y’Epfo yatangaje muri Mutarama ko igiye gukuraho inkuta, (concrete barriers) ku bibuga by’indege birindwi byaho nubwo itagaragaje ko biri mu biteza impanuka.

Mu kwezi kwa Gicurasi imiryango y’ababuze ababo yatanze ikirego mu rukiko ishinja umuyobozi wa Jeju Air, Kim E-bae uburangare bituma aba mu bantu 24 bari gukorwaho iperereza na Polisi ku ruhare baba baragize muri iyo mpanuka.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 21, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE