03 Nyakanga 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Guverineri wa Kinshasa yamaganye urwango rw’Abanyekongo ku Rwanda

16 Kamena 2022 - 10:12
Guverineri wa Kinshasa yamaganye urwango rw’Abanyekongo ku Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubwicanyi no gusahura Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda, amagambo y’urwango ku Rwanda na Perezida warwo ni byo byiganje mu myigaragambyo yiswe iy’amahoro yamagana ibitero by’inyeshyamba za M23 zikomeje kurwana ziharanira uburenganzira bw’igice kinini cy’Abanyekongo badafatwa nk’Abenegihugu.

Guverineri w’Umujyi wa Kinshasa Gentiny Ngobila, yavuze ko iyo myigaragambyo yahindutse urugomo rushingiye ku rwango n’akangononwa Abanyekongo basanzwe bafitiye u Rwanda, yemeza ko hari benshi barimo kwibasirwa kandi badafite aho bahuriye n’abashoza intambara muri RDC.

Guverineri Ngobila yamaganye “yivuye inyuma” ibyo bikorwa by’urwango ruvanze n’ubugome (xenophobia) rukomeje kugira ingaruka ku nzirakarengane z’Abanyekongo n’Abanyarwanda batuye muri Congo badafite aho bahuriye n’umutwe wa M23.

Mu cyumweru gishize, ni bwo Perezida wa RDC Felix Anotoine Tshisekedi Tshilombo yavuze ashize amanga ko u Rwanda ari rwo rushyigikira inyeshyamba za M23.

Nubwo yabivuze nk’ubihagazeho, nta gihamya na kimwe gishingirwaho mu gushinja igihugu cy’abaturanyi ibyo birego bigira inkurikizi zikomeye zirimo no kuzamura uburakari bw’abaturage badafite ubushobozi bwo gusesengura imvugo z’abayobozi n’ukuri kw’ibiri kubera ku kibuga.

U Rwanda ntiruhwema kugaragaza ko ibyo birego nta shingiro bifite, kandi nta n’impamvu n’imwe yatuma rwijandika mu bibazo by’abanyagihugu mu gihe bwaba butiyambajwe

Ijambo rya Perezida, kimwe n’iry’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze, riri mu bikomeje kwenyegeza urwango rw’abaturge bayoboka imihanda bakigaragambya, basahura amaduka y’abiswe Abanyarwanda, ndetse hakaba hakomeje gukwirakwira amakuru y’abantu barimo kwicwa bahorwa ko bavuga Ikinyarwanda, cyangwa ko ari Abatutsi.

Ku wa Gatatu, abigaragambya bahoshejwe na Polisi ya RDC ubwo birundaga ku mupaka bashaka kwinjira mu Rwanda ngo abe ari ho bigaragambiriza.

Guverineri Ngobila yagize ati: “Namaganye abahamagarira abaturage kongera ibikorwa by’urwango ku baturage b’abanyamahanga, by’umwihariko abaturutse mu Rwanda bahisemo Congo nk’urugo rwabo rwa kabiri. Iyo myitwarire, yangiza isura y’Umujyi wacu kandi itesha agaciro urugwiro rudasanzwe twahoranye, ntabwo yemewe. Ntituzihanganira igikorwa cyose kidakwiriye cyaba igikozwe mu myigaragambyo cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose.”

Ubuyobozi bw’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe muri RDC (MONUSCO) na bwo bwagaragaje icyo kibazo cy’amagambo y’urwango akomeje gukwirakwizwa mu Gihugu cyose agamije kuvangura no guhiga bamwe mu baturage bahuzwa n’intambara ya M23.

Umuvugizi Wungirije wa MONUSCO Ndeye Khady Lo, yagize ati: “Mu gihugu cyose cya RDC, amagambo y’urwango akwiye gukumirwa byimazeyo.”

Bamwe mu basesengura ibikomeje kubera muri RDC, barahamya badashidikanya ko muri icyo gihugu hari gututumbamo Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda rwo mu myaka 28 ishize, cyane ko abihishe inyuma y’urugomo ruri gukorwa muri icyo gihugu ari abo mu mutwe wa FDLR washinzwe n’abahekuye u Rwanda.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Nyakanga 3, 2022
Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Nyakanga 2, 2022
Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Nyakanga 1, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.