Arsenal yasinyishije Noni Madueke

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 18, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Ikipe ya Arsenal yaguze Umwongereza Noni Madueke, wakiniraga Chelsea aho yatanzweho miliyoni 52 z’Amayero.

Iyi kipe yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, aho yasinye amasezerano y’imyaka itanu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 ukina imbere asatira yari amaze imyaka ibiri muri Chelsea yagezemo muri Mutarama 2023 avuye muri PSV Eindhoven yo mu Buholandi.

Mu mikino 92 yakiniye Chelsea kuva yayigeramo mu 2023 yatsinze ibitego 20 atanga imipira itanu yavuyemo ibitego.

Yafashije Chelsea kandi kwegukana igikombe cya UEFA Conference League ya 2024/25 ndetse yagize uruhare mu gikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2025 iyi kipe iheruka kwegukana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Madueke abaye umukinnyi wa karindwi ugiye gukinira Arsenal avuye muri Chelsea mu myaka itandatu ishize, barimo Kepa Arrizabalaga, Raheem Sterling, Kai Havertz, Jorginho, Willian na David Luiz.

Madueke abaye umukinnyi wa kane Arsenal isinyishije muri iyi mpeshyi nyuma ya Kepa Arrizabalaga, Christian Nørgaard, Martín Zubimendi.

Noni Madueke yasinye imyaka itanu muri Arsenal
Noni Madueke yahawe nimero 20 muri Arsenal
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 18, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE