Muyango yagiriye inama abakobwa bifuza kwamamara

Miss Muyango Uwase Claudine wabaye umukobwa uberwa n’amafoto mu marushanwa muri Miss Rwanda ya 2019, yakebuye bafite inzozi zo kwamamara ,abagira inama yo gushyira amahoro y’umutima wabo ku mwanya wa mbere.
Muyango avuze ibi mu gihe hashize iminsi havugwa byinshi kuri Muyango n’urugo rwe byavugwaga ko rwasenyutse ariko Muyango akaza kuvuga ko ibyamuvugwaho byose nibura bakwiye kuzirikana ko ari umubyeyi.
Mu butumwa yanyujije ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa ku rubuga rwa Instagram Muyango yashyizeho agaragaraza ibihe bitoroshye yanyuzemo mu buzima bw’ubwamamare aho agira inama abakobwa bifuza kwamamara.
Yanditse ati: “Kuri barumuna banjye bose barota kuzamamara, reka mbabere uw’ukuri. Yego bituma urabagirana, basa neza, biranishyura, ariko ndabinginze mutekereze kabiri ku bijyanye n’ubuzima bwanyu bwo mu mutwe mbere y’uko uhangana n’ubwamamare hanze aha.”
[…] Gutanga serivise ku mbuga nkoranyambaga zirenga 100, ntabwo ari ikintu cyoroshye kuko bishobora kwangiza amahoro yawe bwite, ni ukubaho ku gitutu, urukundo rw’igihuha, kumenyana n’abo utazi ndetse no guhugura n’abagucira imanza mu buryo bukomeye bituruka ku bantu batakuzi bakuzi ku izina gusa.”
Akomeza yinginga abakobwa bakiri bato bifuza kwamamara ko bakwiye kwiyitaho mbere yo gushishikazwa n’uko abandi bantu bababona.
Ati: “Ntuzigere wigomwa amahoro yawe kubera abantu bazi gusa izina ryawe batazi inkuru yawe yose, uziyiteho uzahitemo umugambi wawe aho kwita cyane ku bwamamare.”
Ibijyanye n’inkuru z’isenyuka rw’urugo rwa Muyango zatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’uyu mwaka gusa byaje kujya ku mugaragaro muri Kamena 2025 ubwo byavugwaga, uwitwa Keza Terisky abyihishe inyuma.
Mu kiganiro cyabereye kuri Tik Tok mu buryo bwa ‘live’, mu ijoro ry’itariki 29 Kamena 2025, byavuzwe ko Keza yagiranye ikibazo na Muyango biturutse ku mubano udasanzwe yagiranye na Kimenyi, ariko undi abyamaganira kure avuga ko basanzwe bafitanye ubushuti busanzwe anazana amwe mu majwi yari yarafashe Kimenyi baganira amubwira ibibazo biri mu mubano we na Muyango.
Kimenyi na Muyango bafitanye umwana umwe witwa Kimenyi Miguel Yanis. bakaba bari bataramara umwaka babanye byemewe n’amategeko kuko bakoze ubukwe tariki 06 Mutarama 2024.

