Burera: Ubuke bw’ibitanda butuma hari ababyeyi bahitamo kubyarira mu ngo

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, bivuriza ku ivuriro ry’ibanze rya Kamanyana bavuga ko kubera ubuke bw’ibitanda ababyeyi babyariraho, byatumye bamwe bahitamo kubyarira mu ngo kuko ngo iyo bahageze ari benshi bamwe babura aho kubyarira.
Iryo vuriro kugeza ubu rifite ibitanda bibiri gusa ababyeyi babyariraho, nyamara uko iminsi igenda ishira umubare w’ababyeyi ugenda wiyongera ngo kugeza ubwo bamwe mu babyeyi baryama hasi kandi nabwo nyuma yo gufashwa kubyara bikorewe ku igodora iri hasi.
Bamwe mu babyeyi ngo bahitamo kujya kubyarira ku bitaro bya Ruhengeri cyangwa se ku kigo Nderabuzima cya Rugarama bakoze ingendo ndende bakifuza ko hakongerwa umubare w’ibitanda.
Uwahawe izina rya Nyiranzabonimpa Claudine, utuye mu Kagari ka Kamanyana, avuga ko ubwo yari agiye kubyara, yageze ku ivuriro rya Kamanyana asanga ibitanda byamaze gufatwa n’abandi babyeyi, afashwa kubyara ariko ngo bamusasiye igodora, ahabwa serivise aryamye hasi, ariko ngo byari bikomeye cyane.
Yagize ati: “Nageze ku ivuriro saa yine z’ijoro, nsanga ibitanda byose byuzuye. Igise cyaramfashe muganga aramfasha mbyarira ku igodora, ariko byari ikibazo cyane nk’imbeho, twifuza ko bakongera umubare w’ibitanda kugira ngo dukomeze duhabwe serivise hano hafi, kuko iri vuriro ryaje kuturuhura ingendo ndende.”
Mukankuzi Olive, wahinduriwe izina, we avuga ko iyo yumvise igihe cyo kubyara cyegereje ahitamo kujya kwa muganga mbere ho umunsi umwe kugira ngo azabyare mu bwisanzure, aho yerekeza ku kigo nderabuzima cya Cyanika mu bilometero 4 nabwo ngo bimusaba umuherekeza na we bamarana iyo minsi yose amwitaho.
Yagize ati: “Ubundi ni yo ubyaye neza yenda wabyariye ku gitanda, hakaza mugenzi wawe na we ari kunda bagukuraho ukaryama hasi kugira ngo na mugenzi wawe abone aho aryama, njyewe ubu nahisemo kujya nibatura nkajya kubyarira ku kigo nderabuzima cya Cyanika kuko ni ho hari ibitanda bihagije, ikindi kandi n’inyubako ni nkeya.”
Umukozi ushinzwe iri vuriro rya Kamanyana Nyirantezimana, avuga ko ikibazo nyamukuru atari ubushake buke bw’abakozi cyangwa kudatanga serivisi, ahubwo ko ari ukubura ibitanda bihagije n’ibikoresho by’ibanze.
Yagize ati: “Dukeneye ubuvugizi kuko hano uretse n’ibitanda bike, inyubako ni nkeya, twifuza ko yenda batwongerera nk’indi nyubako tugatandukanya ababyeyi n’abandi barwayi, iyo umubare w’ababyeyi ubaye mwinshi duhamagaza imbangukiragutabara ni ikibazo kidukomereye.”
N’ubwo iri vuriro ryahawe uwikorera ku giti cye ariko kugeza ubu riracyarebererwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bukaba buvuga ko iki kibazo cy’ubuke bw’ibitanda n’inyubako kizwi gusa ngo bakomeje gushaka uburyo cyabonerwa umuti.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline yagize ati: “Bigendeye ku mubare w’abagana iri vuriro hazashakwa uburyo ryakwagurwa, na twe twarabimenye ko umubare w’ibitanda ari muke ubu rero tugiye kuvugisha inzego zishinzwe ubuzima hashakwe uburyo ibibazo byose by’ubuzima biri kuri iri vuriro byabonerwa ibisubizo.”
Iri vuriro rya Kamanyana kandi, kubera ko riri ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ngo hari n’ababyeyi baturuka Kisoro bakaza kuhashakira serivise kuko bakora urugendo rw’iminota 10 gusa, kuri ubu imibare igaragaza ko mu gihe cy’ukwezi iri vuriro ryakira abaje gushaka serivise.

