Kigali: Inzu 12 zirimo iy’amagorofa 24 zubatswe zidakorewe ubugenzuzi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije bagaragaje ko Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yakozwe hagati y’umwaka wa 2021 na 2024, yerekenye inzu 12 zigeretse harimo n’iy’amagorofa 24 zubatswe zidakorewe ubugenzuzi kuri fondasiyo.

Babigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nyakanga 2025, ubwo iyo Komisiyo yaganiraga n’Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka (NLA).

Ni ibiganiro byagarukaga ku bibazo byagaragaye muri raporo y’igenzura ricukumbuye ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku itangwa ry’impushya n’igenzura ry’inyubako mu Mujyi wa Kigali.

Komisiyo yabajije Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka impamvu bemeye ko izo nzu zubakwa zitujuje ubuziranenge.

Depite Erneste Nsangabandi yavuze ko bitumvikana ukuntu inzu nini nk’izi zidakorerwa igenzura nyamara zaratwaye amafaranga menshi.

Yagize ati: “Niba hari inzu itarakorewe ubugenzuzi igeretse inshuro 24, yaratangiwe icyemezo cyo kubakwa, harimo icyuho. Ahubwo twebwe twakagombye kuba tureba igezemo hagati kuko itazaboneka yaruzuye bikaba ngomba ko isenywa.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko yagenzuye yo nzu y’amagorofa 24 mu mwaka wa 2022, ikaba yari igeze kuri fondasiyo itarakorewe igenzura.

Depite Dr Kanyandekwe Christine yagize ati: “Ni inyubako 12 hari izikomeye cyane, izigeretse inshuro 15, 13 zitakorewe igenzura mu ntangiriro (fondasiyo).” 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko izo nyubako ndende barimo kuzikurikirana ku buryo izo basanze zose zitujuje ibizabwa zisenywa.

Yumvikanishije ko hakomeje ubugenzuzi bwisunze ikoranabuhanga hakoreshwe utudege duto tutagira abaderevu (drones) kandi ngo birimo gutanga umusaruro.

Yagize ati: “Muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta twagaragaje ko ubugenzuzi bwagiye bukorwa rimwe na rimwe inyandiko ntishyirwe muri raporo y’ibyakozwe. Inyubako ndende tugenda tuzikurikirana, inyubako bigaragara ko itujuje ibisabwa tuyikuraho.”

Yakomeje agira ati: “Turimo kugenda dukora ubukangurambaga aho abagenzuzi n’abahanga mu bwubatsi ubu turimo turashaka ko ibintu byose bishyirwa mu ikoranabuhanga. Ni ugutekereza ubu buryo, ubu dorone ishobora kwegeranya amakuru ku nyubako ibihumbi 30 ku buryo wagira icyo uyakoresha.

Dusengiyumva yijeje ko mu myaka 2 iri imbere ibijyanye n’ubwubatsi bizaba byamaze guhabwa umurongo ku buryo hazajya hubakwa inzu zujuje ibisabwa gusa.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE