Ibyaha 253 byagaragaye mu minsi 100 yo Kwibuka 31

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko nibura ibyaha 253 byiganjemo ibifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ibyaha byagaragaye uhereye ku itariki ya 7 Mata kugeza ku ya 3 Nyakanga 2025, aho abantu babikurikiranyweho ari 296.

RIB yavuze ko muri ibyo byaha, 205 ari byo bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside (ari na byo byinshi byagaragaye mu myaka ine ishize), mu gihe 46 bijyanye n’ivangura no gushishikariza abantu amacakubiri.

RIB ivuga ko umubare w’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside wiyongereyeho 8.4% ugereranyije n’umwaka ushize, uva ku 191 mu 2024 ugera kuri 207 mu 2025.

Mu myaka itatu yabanje, RIB yari yerekanye ko ibyaha 184 ari byo byagaragaye mu 2021, 179 mu 2022, na 187 mu 2023.

Raporo ya RIB igaragaza ko Intara y’Iburengerazuba ari yo yagaragayemo ibyaha byinshi bingana na 63, ikurikirwa n’iy’Iburasirazuba ifite 60, Intara y’Amajyepfo ifite 43, Umujyi wa Kigali na 27 mu gihe Intara y’Amajyaruguru yagaragayemo ibyaha 14.

Mu Turere twagaragayemo ibyaha byinshi harimo Karongi yagaragayemo 19, Kicukiro 15, Rubavu 13, Bugesera 12, Huye, Kayonza, Nyamasheke na Rusizi (buri kamwe gafite 11), Kirehe na Nyamagabe (buri kamwe gifite 10).

Inkomoko y’izamuka ry’ibyaha

RIB ivuga ko izamuka ry’ibi byaha rishingiye ku bikorwa n’amagambo y’urwango byaturutse mu bayobozi no mu itangazamakuru rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho hakomeje kuvugwa itotezwa rikorerwa Abatutsi b’Abanyekongo, rimwe rihuza n’ibitekerezo by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu rugero ruteye impungenge, umwe mu bakekwaho icyaha, ubwo yaganiraga n’uwacitse ku icumu yagize ati: “Jenoside ntirarangira, tuzayisubiramo. Abari hakurya barimo kwitegura, ntimuzarokoka…”

RIB ivuga kandi ko imbuga nkoranyambaga nka TikTok ziri gukoreshwa mu gukwirakwiza ubutumwa buhakana, bupfobya cyangwa bushyigikira Jenoside, harimo n’ubutumwa bufite amagambo y’urwango n’amacakubiri.

Abenshi bashyira hanze bene ubwo butumwa cyangwa bagasubiramo ubutari ubwabo, bakabushyigikira.

Amoko y’ibyaha byagaragaye

Muri ibi byaha 253, ibibarirwa mu 130 (50.5%) ni ibijyanye no guhohotera uwacitse ku icumu, 28 (13%) bijyanye no gupfobya Jenoside, 13 (6%) ni ibirego byo guhisha cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso bifitanye isano na Jenoside, naho 11 (4.3%) ni ibijyanye no guhakana Jenoside.

Hari kandi ibirego bijyanye n’amagambo y’iterabwoba, gutoneka cyangwa gusebya uwacitse ku icumu (158 byabaruwe), kwangiza imyaka yabo (5), gutanga ubutumwa bwanditse cyangwa amashusho bugamije gutera ubwoba (22), gukubita no gukomeretsa (4), kohereza ubutumwa bwa telefone, amajwi cyangwa amashusho (4), ndetse no guterera amabuye ku mutungo w’uwacitse ku icumu (1).

Abagabo ni bo benshi mu bakekwa (73%), naho 81.7% byabo nta ruhare bagize muri Jenoside. RIB igaragaza ko 28 muri bo bayigizemo uruhare, mu gihe 17 bafite abavandimwe bayigizemo uruhare.

Ingengabitekerezo ikomeje kugabanuka mu bukana

Nubwo imibare y’ibyaha yiyongereye, RIB ivuga ko ubukana bwabyo bugenda bugabanuka. Ibyaha byinshi byavuye ku bikorwa bifatika nk’ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bikajya ku bikorwa by’amagambo atoneka, atesha agaciro cyangwa akomeretsa mu buryo bw’amarangamutima.

Raporo igira iti: “Imiterere y’ibi byaha iri kugenda ihinduka, aho ubukana buva ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi bigana ku bikorwa by’amagambo. Ndetse n’imyitwarire yo guhisha abakoze ibi byaha iragenda igabanuka.”

RIB inasobanura ko bamwe mu bakora ibi byaha baba bafite imyitwarire mibi, barigeze gufungwa cyangwa bafite abavandimwe bafunzwe bazira Jenoside, bikaba bituma bagira inzika.

Ubutumwa ku rubyiruko n’ababyeyi

RIB isaba Abanyarwanda bose, by’umwihariko urubyiruko, kudaha agaciro ibinyoma bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bigamije gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi no guhembera amacakubiri.

RIB yagize iti: “Urubyiruko rukwiye kuza ku isonga mu kurwanya ibi byaha kuko ari rwo rufite ejo hazaza h’u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Ababyeyi na bo barasabwa kureka kwigisha abana urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside. RIB ivuga ko “umubyeyi mwiza asiga umwana umurage mwiza, atari urwango.”

RIB inibutsa abafite imiyoboro ya YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga ko bagomba kuzifashisha mu buryo buboneye, birinda kwitiranya ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo no gukwirakwiza amagambo y’urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE