La Fouine agiye gutaramira i Kigali asimbujwe Youssoupha wumviye Abanyekongo

La Fouine agiye gutaramira i Kigali asimbujwe Youssoupha wumviye Abanyekongo

La Fouine, umuraperi wakunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘Tous les mêmes’ n’izindi, yatumiwe mu Iserukiramuco ritegurwa rikanashyirwa mu bikorwa na ‘Africa in Colors’ rizabera mu Mujyi wa Kigali.

Laouni Mouhid wamenyekanye cyane nka La Fouine ni umuraperi w’Umunya-Marroc ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa ari naho yavukiye, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo ‘Tous les mêmes’, ‘Tombé pour elle’, ‘Veni Vidi Vici’ n’izindi.

La Fouine kuri ubu ategerejwe i Kigali, yasimbujwe Youssoupha watangaje ko atagitaramiye i Kigali kubera igitutu akomeje gushyirwaho n’Abanye-Congo bamubwiye ko naramuka ataramiye mu Rwanda bazamugirira nabi ndetse bakaba banamwica.

Uretse kuba avuga ko yatewe ubwoba, Youssoupha n’ubundi afite gahunda yo gutaramira mu bice bitandukanye by’Afurika birimo na Kinshasa.

Amakuru dukesha ubuyobozi bwa Africa in Colors avuga ibiganiro na La Fouine bikomeje kugenda neza ku buryo igihe icyo ari cyo cyose haza gutangazwa ko byageze ku musozo.

Raoul Rugamba uyobora AIC yadutangarije ko ibiganiro bigeze kure, nyuma y’aho uyu muraperi La Fouine amazi iminsi mike atangazwa nk’umuhanzi mukuru w’iri serukiramuco.

Iserukiramuco rya Africa In Colors riteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki 30 Kamena 2022 kugeza ku wa 3 Nyakanga 2022.

Ubuyobozi bwa ‘Africa In Colors’ buvuga ko nibura abantu ibihumbi bitanu bavuye mu Rwanda, muri Afurika n’ahandi ku Isi ari bo bategerejwe kuzaryitabira.

Muri aba harimo itsinda rya Magic System rifite izina mu muziki w’Afurika, Umunyamideli ukomeye muri Afurika y’Epfo unaherutse kwegukana ikamba rya Miss Universe, Zozibini Tunzi, Jarrel Carter mubyara wa Jay Z unabarizwa muri Roc Nation kimwe n’abandi bakomeye mu myidagaduro yo ku rwego mpuzamahanga.

Iri serukiramuco rizamara iminsi ine rizagaragaramo ibikorwa birimo ibiganiro, amahugurwa, ubumenyi ku ikoranabuhanga nshushanyakuri (virtual reality) n’imikino y’amashusho, imyidagaduro, imurikabikorwa, ingendo n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25