Tennis: Jannik Sinner yegukanye Wimbledon ku nshuro ya mbere

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 13, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umutaliyani Jannik Sinner usanzwe ari nimero ya mbere ku Isi muri Tennis y’abagabo yegukanye Wimbledon 2025 atsinze Umunya-Espagne Carlos Alcaraz amaseti 3-1 (4-6, 6-4, 6-4, 6-4).

Ni mu irushanwa risanzwe ribera mu Bwongereza mu mujyi wa Londres, umukino wa nyuma wakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025, muri Centre Court witabirwa n’Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, William George n’Umwamikazi Charlotte.

Yari inshuro ya mbere kuva mu 2008 Roland-Garros na Wimbledon z’uyu mwaka zigize abakinnyi babiri muri Single bahuriye ku mukino wa nyuma muri aya marushanwa akomeye ku Isi muri Tennis.

Hari hashize iminsi 35 bombi bahuriye ku mukino wa nyuma wa Roland Garros yegukanywe na Alcaraz.

Umunya-Espagne yatangiye neza umukino ndetse yegukana iseti ya mbere atsinze amanota 6-4.

Jannik Sinner yagarukanye imbaraga nyinshi mu iseti ya kabiri  bidatsinze ayegukana ku manota 6-4.

Uyu Mutaliyani yakomeje gukina neza mu iseti ya gatatu na yo yaje gutsinda Alcaz 6-4.

Mu iseti ya kane Jannik Sinner yakomeje kurusha Alcaraz maze yegukana iyi seti ku manota 6-4. ahita yegukanye Wimbledon ku nshuro ya mbere.

Iki gikombe cyabaye icya gatanu gikomeye amaze kwegukana, mu gihe muri rusange ari 20.

Sinner yahagaritse imikino itanu yikurikiranya yari amaze gutsindwa na Alcaraz mu marushanwa yose.

Sinner w’imyaka 23 yabaye kandi Umutaliyani wa mbere wegukanye iri rushanwa riri mu rikomeye mu ku Isi.

Mu bagore irushanwa ryegukanywe na Iga Świątek atsinze Amanda Anismova amaseti 2-0 (6-0, 6-0).

Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, William George n’Umwamikazi Charlotte mu bitabiriye umukino wa nyuma wa Wimbledon
Byari ibyishimo kuri Jannik Sinner wegukanye Wimbledon ya mbere mu mateka ye
Sinner na Alcaraz ubwo umukino wari urangiye
Centre Court yakiriye uyu mukino yari yuzuye abafana
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 13, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE