Ntabwo Virusi itera SIDA yacitse irahari- Minisitiri Dr. Nsanzimana

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 13, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko Virusi itera SIDA igihari itigeze icika nkuko bamwe babitekereza kandi yugarije cyane urubyiruko.

Ibyo yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga ubwo yari yitabiriye siporo rusange.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yahamije ko icyo cyorezo gihari kitaracika ari na yo mpamvu abantu bakwiye kwirinda.

Yagize ati: “Hari abazi ko Virusi itera SIDA yacitse, ntabwo yacitse irahari ndetse abato ntibigeze bayibona aho yari ikaze cyane kubera ibyakozwe ariko biragaraga ko mu rubyiruko igenda igaruka.”

Yasabye urubyiruko kwifata cyangwa bakibuka gukoresha agakingirizo aho kugira ngo bazazahazwe na Virusi itera SIDA babere Igihugu umutwaro.

Ati: “Ni ukwirinda imibonano mpuzabitsina igihe kidakwiriye usibye ko kwifata iyo binaniranye n’ako gakingirizo karahari.”

Icyakoze yavuze ko nubwo icyo cyorezo kidakira ariko mu minsi iri imbere gishobora kuzakira gusa mu gihe bikimeze bityo urubyiruko rukwiye kugira amakenga rukirinda gushyira ubuzima bwabo ku kaga.

Yabasabye kwirinda n’izindi ndwara izo ari zo zose bakwikururira batirengagije inzonga n’ibiyobyabwenge kuko biri mu byazatuma baba ibisenzegeri imburagihe cyangwa bakagorana no mu myaka yabo y’izabukuru.

Ibipimo by’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) byo muri Nyakanga 2023 kugeza muri Kamena 2024, bigaragaza ko abari bafite hagati y’imyaka 15-19 ab’igitsina gore banduye ako gakoko bari kuri 6,5% ab’igitsina gabo bari 1,6%.

Hagati y’imyaka 20-24 ab’igitsina gore banduye bari 5,2% ab’igitsina gabo bari 4,5% naho hagati y’imyaka 25-29, ab’igitsina gore bari 3,5% mu gihe ab’igitsina gabo bari 3,0%.

Imibare ya 2023 y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko mu Banyarwanda basaga ibihumbi 9 banduye Virusi itera SIDA muri uwo mwaka  mu cyiciro cy’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, ubwandu bugenda bwiyongera kuko buri ku kigereranyo cya 35%.

Urubyiruko rwasabwe kwirinda Virusi itera SIDA irwugarije
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 13, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE