USA: Rurageretse hagati ya Perezida Trump n’Umunyarwenya Rosie 

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 13, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yihanangirije Rosie O’Donnell, Umunyarwenya w’Umunyamerika ukora  n’ibiganiro kuri televiziyo, avuga ko azamwambura ubwenegihugu kubera ukuntu akomeje kumukora mu jisho anenga ubutegetsi bwe.

Perezida Trump yavuze ko Rosie O’Donnell ntacyo amariye igihugu cy’igihangange nka Amerika nyuma y’uko amaze kunenga bikomeye uko ubutegetsi bwe bwitwaye  mu bibazo by’umwuzure biherutse kwibasira Leta ya Texas.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko Rosie yavuze ko ibigo bishinzwe ubumenyi bw’ikirere byagombaga kuba byaratanze umuburo mbere y’igihe aho kugira ngo ubuzima bw’abarenga 100 buhatikirire.

Perezida Trump umaze imyaka myinshi mu ntambara y’amagambo na Rosie, yahise yandika ku rubuga rwe rwa ‘Truth Social’ avuga ko uwo mugore yakwamburwa ubwenegihugu kuko ntacyo amariye Amerika.

Yagize ati: “Mu bigaragara Rosie O’Donnell ntacyo amariye igihugu cyacu cy’igihangange, ndi gutekereza uko yakwamburwa ubwenegihugu.” 

Perezida Trump amaze igihe mu bikorwa byo kwirukana abimukira badafite ibyangombwa, ariko no mu byumweru bishize yavuze ko yakwirukana n’abenegihugu bitandukanyije n’igihugu.

Yavuze ko Rosie ari icyago mu bantu, ko akwiye kuguma mu gihugu yahungiyemo nka Ireland niba bamukeneye.

Rosie yahise asubiza ibyo Trump avuze mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa ‘Instagram’, avuga ko Trump yahoraga yanga ko abantu bamenya uwo ari we kuko ari umunyabyaha.

Ati: ”Ni umunyabyaha, umutekamutwe, usambanya abagore ku ngufu, ukeneye gusenya igihugu cyacu kugira ngo yibereho.”

Rosie amaze imyaka myinshi mu ntambara y’amagambo na Perezida Trump ndetse ku ngoma ye ya mbere yabwiye itangazamakuru ko afite ubwoba bwo kuba muri Amerika mu gihe Trump akiri ku butegetsi.

Nyuma yuko Trump atangiye manda ye ya kabiri muri Mutarama uyu mwaka, Rosie n’umuhungu we bahise bimukira muri Ireland ndetse aherutse gutangaza ko azagaruka muri Amerika ari uko ifite umutekano n’uburenganzira bungana kuri bose.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Trump yavuze ko ashobora kureba uko yirukana umuherwe Elon Musk bahoze ari inshuti   ariko ubu bakaba barebana ay’ingwe.

Ni mu gihe no mu kwezi gushize ibiro bye byatangaje ko hari gukorwa iperereza rigamije kwambura ubwenegihugu Zohran Mamdani, umukandida w’ishyaka ry’Aba-Demokarate ku mwanya wa Meya i New York, ukekwaho gushyigikira iterabwoba.

Amategeko y’Amerika avuga ko Perezida atemerewe kwambura ubwenegihugu Umunyamerika wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 13, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE