Bizumuremyi Radjabu yagizwe umutoza mushya wa Rutsiro FC

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 12, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Bizumuremyi Radjabu yagizwe Umutoza mushya wa Rutsiro FC mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ibi byatangajwe n’iyi kipe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2025, akaba azayiyobora mu gihe cy’imyaka ibiri.

Uyu mugabo asimbuye Gatera Mousa werekeje muri AS Muhanga iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka itatu.

Biteganyijwe ko ikipe ya Rutsiro FC, izatangira imyitozo ku wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga yitegura umwaka w’imikino 2025/26 uzatangira ku wa 15 Kamena 2025.

Radjabu Bizumuremyi, yaherukaga gutoza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2023-2024 mbere yaho yanyuze muri AS Kigali WFC na Scandinavia WFC yaje gusenyuka.

Bizumuremyi Radjabu yagizwe umutoza mukuru wa Rutsiro FC
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 12, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE