Bimenyimana yasohoye indirimbo yibutsa ko Imana ari yo Isumba byose

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 12, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Bimenyimana Ismael yashyize hanze indirimbo yibutsa abantu ko Imana ari yo rudasumbwa.

Ni indirimbo yise ‘Turirimbire Uwiteka’ ahamya ko yayikoze yifuza ko abantu bakongera kuzirikana ko Imana ihambaye bakayubaha.

Aganira n’Imvaho Nshya, Bimenyimana yayitangarije ko yabanje kwitegereza gukomera kw’Imana kudasanzwe asanga abantu bakwiye kuyiramya bakayiririmbira.

Yagize ati: “Igitekerezo cy’iyi  ndirimbo nagikuye mu kwitegereza nkareba ubuhangange no gukomera bidasanzwe by’Imana mpita mvuga ngo Usumba byose ni we rudasumbwa kuko mu Isi no mu ijuru ntawe uhwanye nawe, nuko ndandika ngo muririmbire Uwiteka. Mu by’ukuri ni indirimbo iramya Imana ku bwo gukomera kwayo.”

Hari aho aririmba ati: “Muririmbire Uwiteka’ utuye i Siyoni, mumuvugirize impundu mwamamaze imirimo yakoze uwo ni Uwera.”

‘Muririmbire Uwiteka’ ni indirimbo imaze iminsi ibiri iri hanze ikaba imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 18.

Bimenyimana azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Bizaza ari umunezero, Nkoraho, Jambo na ‘Duteze ugutwi’ yaherukaga gushyira hanze.

Bimenyimana avuga ko yitegereje iby’Imana ikora bikamutera gukora indirimbo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 12, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE