APR BBC yatsinze REG BBC yegukana igikombe cya 16 cya Shampiyona

APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Basketball y’abagabo 2024/25 itsinze REG BBC amanota 81-72, yuzuza intsinzi enye kuri imwe mu mikino ya nyuma ya kamarampaka.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 11 Nyakanga 2025, muri BK Arena.
APR BBC yagiye gukina isabwa gutsinda ikegukana igikombe cya 15 cya Shampiyona.
Ku rundi ruhande, REG BBC nayo yasabwaga gutsinda kugira ngo igarure icyizere cyo gutwara igikombe iheruka mu 2022.
Umukino watangiye watangiye wegeranye cyane Youssoupha Ndoye na Isezerano Enock batsinda ku mpande zombi. Aka gace karangiye APR BBC iyoboye n’amanota 17 ya 15 ya REG BBC.
Mu gace ka kabiri, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje kongera ikinyuranyo cy’amanota ibifashijwemo na Robbeyns Williams, Axel Mpoyo na Jean Victor Mukama kiba (30-21)
Mu minota itatu ya nyuma, REG BBC yubuye umutwe itangira kugabanya ikinyuranyo abarimo Prince Muhizi na Garmine Kande Kieli na Umuhoza Jean de Dieu batsinda.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya amanota 35-35.
Mu gace ka gatatu, amakipe yombi yakomeje kugendana mu gutsinda amanota abarimo Youssoupha Ndoye na Prince Muhizi batsinda ku mpande zombi.
Mu minota itanu ya nyuma, APR BBC yongereye ikinyuranyo ibifashijwemo naYoussoupha Ndoye na Antino Jackson.
Aka gace karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 56 kuri 54 ya REG BBC.
Ikipe y’Ingabo yakomeje gukina neza mu gace ka nyuma ikomeza gutsinda amanota binyuze muri Antino Jackson watsindaga amanota atatu menshi, Israel Otobo na Youssoupha Ndoye wagize umukino mwiza ndetse ikinyuranyo kiba (78-67).
Habura iminota itatu, REG BBC yagerageje kugabanya ikinyuranyo binyuze muri Muhizi Prince, Cleveland Thomas Junior na Enock Isezerano ariko biranga.
Umukino warangiye APR BBC itsinze REG BBC amanota 81-72 yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya kiba igikombe cya 16 yegukanye mu mateka yayo.
Nyuma y’uyu mukino, hakurikiyeho umuhango wo guhemba amakipe yitwaye neza ndetse n’abakinnyi ku giti cyabo.
Muri rusange, APR BBC yegukanye umwanya wa mbere yahawe igikombe giherekejwe na miliyoni 15 Frw, REG BBC ya kabiri ihabwa miliyoni 7,5 Frw, mu gihe UGBBBC yahawe miliyoni 3,5 Frw.
Youssoupha Ndoye wa APR BBC yabaye umukinnyi mwiza muri iyi mikino ya kamarampaka ndetse ahabwa na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Kayondo Eric ukinira UGB yabaye umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi mu gihe Elliot Cole wa Patriots BBC yahembwe nk’umukinnyi watsinze amanota atatu menshi muri Shampiyona aho yatsinze amanota 54.
Umukinnyi mwiza wa Shampiyona isanzwe (Regular season) yabaye Umunyamali Aliou Diarra wakiniraga APR BBC naho umukinnyi watsinze amanota menshi muri uyu mwaka yabaye Jean Jacques Boissy wakiniraga REG BBC watsinze amanota 367.
Umutoza w’umwaka yabaye James Maye Junior utoza APR BBC.
Myugariro mwiza yabaye Umunyanigeria, Garba Chingka Kennedy wa Orion BBC
Ikipe ya APR BBC ni yo izahagararira u Rwanda mu irushanwa ritaha rya Basketball Africa League (BAL 2026).









