USA: Abarenga 20 bajyanwe mu bitaro bazira kunywa ibiyobyabwenge byinshi

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 11, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Inzego z’Ubutabazi za Leta ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zajyanye mu bitaro abantu 25 bo mu mujyi wa Baltimore bazira kunywa ibiyobyabwenge birengeje urugero.

CBS News yatangaje ko batanu mu banyoye ibiyobyabwenge bari barembye bikabije   ndetse n’abandi bari bazahaye.

Iyo nsanganya yabaye ku mugoroba wo ku wa 10 Nyakanga kugeza ubu ubuyobozi ntiburatangaza ikiyobyabwenge nyirizina cyabaye intandaro yo kuremba kw’abo bantu.

Polisi ya Baltimore yanditse ku rubuga rwa X ko abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi ejo ku wa 10 bahageze kugira ngo n’abandi bafite ibimenyetso by’ibiyobyabwenge birengeje urugero ngo bavurwe.

Umushinjacyaha mukuru wa Leta mu mujyi wa Baltimore, Ivan Bates, yavuze ko icyo kibazo kigomba gutanga isomo ku rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge byugarije iyo leta.

Guverineri wa Leta ya Maryland, Wes Moore yavuze ko bari gukorana n’inzego z’ubutabazi mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abagizweho ingaruka.

Mu mujyi wa Baltimore hakunze kuba ibibazo by’urugomo no kurasana biterwa ahanini n’ibiyobyabwenge ndetse hari amakuru avuga ko mbere yuko ibyo biba mu masaha y’igitondo habanje kumvikana urusaku rw’amasasu.

Amakuru avuga ko kwa muganga baje kwakira umuntu w’imyaka 45 wagiye avuga ko yarashwe ndetse yaje kwitabwaho kuko ngo yari yakomeretse byoroheje.

Abantu 25 muri Leta ya Maryland bajyanywe mu bitaro kubera ibiyobyabwenge birengeje urugero
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 11, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE