Urwenya ruri ku rwego rwiza nyuma y’imyaka 31 u Rwanda rubohowe

Bamwe mu banyarwenya by’umwihariko ababarizwa muri Gen-z Comedy, bavuga ko imikorere y’urwenya n’uburyo rusigaye rwitabirwa ari ikimenyetso cy’uko batangiye gusoroma imbuto zeze mu myaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye.
Ni bimwe mu byo bagarutseho ku mugoroba w’itariki 10 Nyakanga 2025, ubwo bakoraga igitaramo cy’urwenya cyahujwe no kwizihiza igihe cy’imyaka 31 gishize bari mu gihugu gitekanye.
Inkirigito Clement usanzwe ari mu banyarwenya bakunzwe, yahamirije Imvaho Nshya ko ashingiye ku buryo urwenya rusigaye rwitabirwa, ari kimwe mu bimenyetso by’uko batangiye gusoroma izo mbuto.
Yagize ati: “Mbere nta kintu cyabaga gishobora gusetsa abantu, icyo gihe ibyishimo byari hasi cyane ku buryo abantu batari kumva comedy ibyo aribyo, ariko ubungubu bitewe n’uko ubuyobozi bwadufashije kwiyubaka no kudaheranwa n’agahinda ubu abantu barayumva bakayikunda.”
Ubu kuba umuntu yatanga amafaranga akaza guseka, bigaragaza iterambere mu myumvire no guha agaciro impano, n’ubutwari bw’uko ibihe by’umwijima byashize.”
Uyu munyarwenya avuga ko yatangiye urugendo rwo gushyira itafari ku kwagura urwenya mu rwego rwo kurinda ibyagezweho.
Ati: “Icyo tugomba kumenya ni ukurinda uruganda rw’urwenya, tukarinda n’urwego rugezeho, tugakomeza tukaruzamura duhereye aho batugejeje, nubwo dusetsa ariko turi mu bagomba kubaka igihugu.”
Ibi abihurizaho na mugenzi we, Kadudu, uvuga ko yatangiye urwenya azi ko ari ukwinezeza, bikaba byaravuyemo akazi.
Ati: “Imyaka 31 yo kwibohora iyo ukurikiranye amateka usanga yararanzwe n’urugendo rutoroshye abantu batabyumva, ariko uyu munsi ibintu bimeze neza. Njyewe navuye i wacu nzi ko ngiye kujya nkora urwenya abantu bakisekera nanjye nkishima, ariko umunsi bampaye amafaranga agera mu bihumbi 200 by’ishimwe ndi ku rubyiniro nabonye urwenya rwavamo akazi.”
Ibijyanye n’iterambere ry’urwenya mu Rwanda binashimangirwa na Teacher Mpamire, washimiye Perezida Paul Kagame wahaye abaturage Igihugu gitekanye kandi cyihuta mu iterambere.
Yagize ati: “Niba wemeranya nanjye, haguruka dushimire Perezida Paul Kagame, ntabwo ndabona undi Mukuru w’Igihugu uhuza n’abaturage nka we, kuva ku kubohora Igihugu, guha abaturage umutekano, kugeza n’uyu munsi agiteza imbere.”
Uretse urwenya, abakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro muri rusange bavuga ko ari rumwe mu nzego zimaze gutera imbere byihuse, hashingiwe ku mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo.


