Kurwanya ivangura rishingiye ku byiciro by’abantu bifatwa nk’ibidashoboka

Abantu mu ngeri zitandukanye bahuriza ku kuvuga ko ivangura rishingiye ku byiciro by’imibereho n’ubuzima mu muryango nyarwanda, bidashoboka ko ryarwanywa ngo ricike burundu, cyane ko ari byo bishimangira agaciro umuntu ahabwa muri sosiyete bitewe n’icyo ayimariye.
Bamwe iyo bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga, hari abicara mu byicaro by’abanyacyubahiro abandi bakicara mu myanya isanzwe, n’iyo habaye ubukwe hari ibyicaro bigenerwa ababyeyi, ibigenerwa abasaza, abambariye umugeni n’ibindi.
Igiraneza Karen, uhagarariye abagore mu Muryango rusange w’abantu bafite ubumuga (AGHR), ahamya ko kureshya mu muryango nyarwanda n’ahandi ku Isi bitashoboka kuko abantu badahuje ubuzima, amahirwe n’ingorane babuboneramo.
Ati: “Bitewe n’umwanya umuntu arimo, n’ibyo ukora, bitewe n’ubukungu ntabwo 100% kureshya byashoboka ko gushyirwa mu bikorwa.
Niba wagiye mu bukwe, wa muntu ukurwa inyuma bakamwicaza imbere na we ukicazwa inyuma, ese na we wabashije kwicara? Nawe baguhaye ikaze ngo winjire mu bukwe cyangwa bakwirukanye kubera ko wambaye nabi, ikibi n’uko batakwemerera kuza mu bukwe.
Ntabwo najya kwicarana imbere na Perezida. Perezida agomba kwicara imbere nkamenya ko nanjye ngomba kwicara mu bindi byicaro ariko ntabwo navanguwe kubera ko Perezida yicaye imbere njyewe nkicara inyuma.
Bitewe na Sosiyete ntabwo kureshya bishoboka ariko igikorwa ni uko twese twubahwa kandi tugahabwa agaciro nk’abantu.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Dr Thierry B. Murangira, na we ahamya ko abantu badahuje urwego rw’imibereho bidashoboka baringanira cyangwa ngo bareshye.
Yagize ati: “Ntabwo abantu bahuje ukuringanira, gufata abantu kimwe bari mu buzima butandukanye ugashaka kuvuga ngo barangana, uba wibeshya.
Ni yo mpamvu hazamo igitekerezo cy’ivangura ryiza (Positive Discrimination).”
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira, avuga ko mu myaka ishize bijyanye no kuba amategeko yarahindutse, ngo nta mukobwa wari wemerewe kuzungura ariko ubu ngo amategeko yabishyize ku murongo.
Avuga ko uteguye amarushanwa yo kwiruka hakaba harimo ufite ubumuga bw’ingingo, habaho ko bose bafatwa kimwe mu rwego rwo kubahiriza ukureshya kw’abantu.

Aha ni ho ahera avuga ko habaho ivangura ryiza rigamije gukuriraho imbogamizi k’ufite ubumuga kubera ko bari mu buzima butandukanye.
Abantu bose bangana imbere y’amategeko
Ku rundi ruhande, Urwego rw’Ubugenzacyaha rugaragaza ko abantu bose bangana imbere y’amategeko kandi ko ivangura iryo ari ryo ryose ridakwiye.
Musabyimana Joseph, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abantu bafite Ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona (ROPDB), avuga ko hakunda kubaho ibiza ariko abafite ubumuga ntibabimenyeshwe.
Ni ingingo aheraho avuga ko ibyo bakorerwa ari ivangura kandi bitakagombye kubaho.
Ati: “Hakunda kubaho ibiza wenda bakatubwira ngo umuhanda Muhanga-Kigali wagize ikibazo, Polisi cyangwa n’izindi nzego bireba bakababwira ngo mugomba guca Musanze mugahinguka Muhanga.
Ariko abafite ubumuga biracyagoranye kumenya ko habayeho impinduka ku buryo yaza yizeye ko agiye Kigali-Muhanga, yabona anyuze Shyorongi akayoberwa iyo agiye akagira ngo baranamushimuse kuko atahawe amakuru kugira ngo amenye impinduka iyo ari yo yose.”
Aha ni ho ahera avuga ko ivangura cyangwa ihezwa ritacika bitewe n’amikoro cyangwa no kuba ubuyobozi butaramenya ko hari amasezerano u Rwanda rwashyizeho umukono agamije ko abafite ubumuga bakurirwaho imbogamizi bityo bakamenya n’amakuru.
Théogène Rusumba Umukozi w’Umuryango Ikiraro Nyarwanda giharanira Ubutabera (Rwanda Bridges to Justice, RBJ) na we avuga ko hari uburyo abantu bafatwamo biturutse ku byiciro by’imibereho barimo, bigafatwa nk’ivangura kandi utagira icyo ukoraho.
Ati: “Tuvuge nk’abantu bagiye mu bukwe bagahabwa ibyicaro [bijyanye n’icyubahiro bafite], biriya ntabwo ari ivangura.
Itegeko Nshinga ari na ryo rihatse andi mategeko mu Rwanda, riteganya ko abantu bafite uburenganzira bungana, bahabwa uburenganzira bungana imbere y’amategeko bityo rero iyo itegeko riha abantu uburenganzira bungana, kuba bari mu bindi byiciro ntabwo ari byo bashingiraho ngo habayeho ivangura.
Ntabwo ari ivangura ahubwo habayeho ibindi byiciro by’imibereho, by’ubuzima baba bashyirwamo.”