U Rwanda rwashimiwe guteza imbere ikoranabuhanga ridaheza

U Rwanda rwahawe igihembo cyo kwikamaza iterambere ry’ikoranabuhanga ridaheza kandi rishingiye ku baturage binyuze mu gushyiraho ibikorwaremezo, kwigisha abaturage gukoresha ikoranabuhanga ndetse no gutanga serivisi zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ni igihembo cya WSIS+20 cyatangiwe mu nama mpuzamahanga ya WSIS yabereye i Génève mu Busuwisi ku itariki 10 Nyakanga 2025.
Iki gihembo cyakiriwe na Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa uhagarariye u Rwanda muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga iherereye i Génève mu Busuwisi.
Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, yatangaje ko binyuze mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), u Rwanda rukomeje guteza imbere ikoranabuhanga kuri bose kandi rishingiye ku muturage.
Yashimangiye ko u Rwanda rwateje imbere ikoranabuhanga kuri bose binyuze mu kwagura ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga no gutanga serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga zihabwa abaturage.
Yagize iti: “Ni intambwe igaragaza ubushake bwo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi no guharanira ko ikoranabuhanga rigerwaho na bose.”
U Rwanda rushimiwe guteza imbere ikoranabuhanga ridaheza, mu gihe rwatangiye kohereza mu mahanga ‘Systems’ z’ikoranabuhanga, zoherezwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kandi rurimo kwinjiza amafaranga biturutse kuri izo serivisi.
Raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga muri Sena, igaragaza ko ibihugu nka Eswatini, Chad, Guinea na Kenya byamaze gutangira gukoresha ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bwakozwe n’u Rwanda, cyane cyane mu nzego z’imiyoborere ishingiye ku ikoranabuhanga, ‘systems’ zikoreshwa mu nzego z’ubuzima, ndetse no mu itangwa rya serivisi ku baturage.
Ibyo bikorwa by’ikoranabuhanga bijyana n’amahugurwa ndetse n’ubujyanama bujyanye n’amategeko abigenga.
U Rwanda ntirutanga izo porogaramu gusa, ahubwo runafasha mu gukora ivugurura rya serivisi rihuzwa n’ibiba bikenewe byihariye mu gihugu runaka.

