Gakenke: Aborozi b’inka baratabaza kubera ibura ry’intanga za kijyambere

Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Gakenke baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kutabona intanga z’inka za kijyambere mu buryo buboroheye, bikagira ingaruka ku bworozi bwabo no ku musaruro w’umukamo. Basaba ko inzego zibishinzwe zabegereza serivisi zijyanye no gutererwa intanga.
Iki kibazo kiragaragara cyane mu Mirenge ya Coko na Minazi, aho aborozi bavuga ko inka zabo zirinda zikagera ubwo zirinduka bataraziterera intanga, bikabatera igihombo gikomeye.
Ahimana Robert, umwe mu borozi bo mu Murenge wa Coko, yagize ati: “Dufite ikibazo cyo kubona intanga z’inka za kijyambere kugira ngo twongere umukamo. Iyo inka zatinze guterwa intanga zishobora kurindura, bityo tugatakaza byinshi. Twifuza ko badushakira intanga hafi kugira ngo ubworozi bwacu butere imbere.”
Mukamwezi Josephine wo mu Murenge wa Muzo we yagize ati: “Kubera ko tutabona intanga hafi, bamwe muri twe twahisemo kujya twijyana inka ku bimasa, ariko ibyo bigarura bwa bworozi bwa gakondo. Si inka za kijyambere, kandi gusangira imfizi bitera inka indwara zitandukanye. Turasaba ko badushyiriraho intanga hafi hamwe n’abaganga b’amatungo.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko iki kibazo bukizi, kandi ko hari gahunda yo kugishakira umuti binyuze mu mushinga wa RDDP.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, MukandayisengaVestine, yagize ati: “Ni ikibazo kimaze igihe gikunze kugaragara. Ubu hari icyiciro cya kabiri cy’umushinga RDDP uzadufasha gukemura iki kibazo.
Muri iki gihe hari ibikoresho bidahagije birimo umuti wa ‘azote liquide’ ubikwamo intanga, ndetse n’intanga ubwazo zituruka kure kuko zituruka muri sitasiyo ya RAB ya Huye n’iya Rubilizi. Dusaba aborozi gukomeza kwita ku nka zabo, kuzivuza no kuziha ibyo zikenera.”
Kugeza ubu, mu Karere ka Gakenke habarurwa inka 72 323, muri zo 19 798 zatanzwe muri gahunda ya Girinka. Izo nka zikamwa litiro 13 325 ku munsi, kandi hari amakusanyirizo 7, ariko hakiri icyuho mu kubona inka za kijyambere n’intanga zibafasha kongera umusaruro.
