Sitting Volleyball: Ikipe y’u Rwanda y’Abagore yagarukanye igikombe

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu mukino wa Sitting Volleyball iherutse kwegukana igikombe muri Shampiyona Nyafurika yaberaga muri Kenya, yageze mu Rwanda ifite itike yo kuzakina imikino ya Shampiyona y’Isi.
Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 10 Nyakanga 2025, ni bwo abakinnyi n’abatoza b’Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball bageze i Kigali bavuye i Nairobi muri Kenya.
Ikipe y’Igihugu y’Abagore yegukanye Igikombe nyuma yo gutsinda Kenya imikino 5-0.
Umukino wa gatanu wabaye ku wa Gatatu u Rwanda rwatsinze Kenya amaseti 3-0 (25-17, 25-15, 25-20).
U Rwanda na Kenya ni byo bizahagararira Afurika muri Shampiyona y’Isi izabera mu Bushinwa mu 2026.
Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya u Rwanda rwegukanye iki gikombe rutsinze Kenya ku mukino wa nyuma.
Ikipe y’Abagore yaje ikurkira iy’abagabo yahageze ku gicamunsi cyo ku wa Kane nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri na yo ibona itike yo kuzakina imikino ya Shampiyona y’Isi.





